skol

Rutamu wasezeye itangazamakuru burundu abitewe n’ikipe y’Igihugu cya Lionel Messi yageze mu mahanga agira ubutumwa agenera abakunzi be[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 02, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’iminsi mike Rutamu Elie Joe wari umunyamakuru kuri Radiyo one,atangaje ko yamaze gusezera burundu mu mwuga w’itangazamakuru kuri ubu uyu musore yagaragaye yibereye mu kindi gihugu cy’amahanga.

Nubwo kugeza ubu uyu musore atari yatangaza aho aherereye, kuri ubu amafoto yashyize hanze yifashishie urukuta rwe rwa Facebook yagaragazaga ko yibereye mu kindi gihugu cyitari u Rwanda.Amakuru akaba avuga ko umwuga w’itangazamakuru yawusezeyemo, maze akaba yaragiye gushaka ubundi buzima mu mahanga.

Mu butumwa uyu musore yashyize kuri Facebook yashimiye abamufashije bose anabasabira umugisha agira ati: “Nshuti zanjye ndabashimiye ku bw’inkunga yanyu, Imana ibahe umugisha”.

Bamwe mu nshuti ze kuri facebooka zamwifurije ishya n’ihirwe mu cyerekezo gishya aganishijemo ubuzima bwe, mu gihe abandi bakeka ko ari ibyo yatangaje ko ikipe ya Argentine niva mu gikombe cy’Isi itagitwaye na we azahita asezera mu itangazamakuru byamuvanye mu mwuga w’itangazamakuru.

Gusa biravugwa ko Rutamu ashobora kuba agiye gushaka ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga akabyiga nk’ushaka kubikora by’umwuga

Ibitekerezo

  • Numuntu wumugabo azahirwe

    Azagire ishya nihiwe ariko kugenda yari yarabipanze kera kuko ntabwo wabyuka ngo uhite utegura isafari ngo kubera ko ikipe yatsinzwe; tuzi ukuntu gutegura urugendo rujya hanze cyane harimmo nishuri bitwara umwanya: ngaho budget, visa, aho kuba, contacts zindi. Ibyo yavuze yashakaga urwitwazo no kurushaho kumenyekana; gusa twaramukundaga

    Ishya nihirwe muvandimwe rutamu. Ariko nanjye nemeza ko warusanzwe uzagenda ubizana nkikina mico ngo abantu bakuvugeho banakwemere nkumuntu ufata ibyemezo ariko siko njye mbibona ahubwo wagaragaye nkumwana mu kibuga

    Rutamu nyagasani agushyigikire mubyugiyemo ijwiryawe sinaryibagirwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa