skol

Safi Madiba yatatswe bikomeye n’umukunzi we Parfine

Yanditswe: Saturday 03, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Parfine wa Safi Madiba yahamije ko yamukunze kugeza n’ubu
Ubukwe bwa Safi Madiba na Parfine ngo bushobora kuba muri uyu mwaka
Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Safi Madiba n’umugore witwa Parfine Umutesi bamaranye igihe kirenga umwaka bakundana.Ku isabukuru y’amavuko y’imyaka 30 y’amavuko ya Safi, umukunzi we yahamije ko adateze gutandukana nawe ahubwo ko urukundo rwiyongera umunsi ku wundi.
Buri wese kugeza ubu, mu buryo bweruye ashimangira iby’urukundo rwabo mu magambo yuzuye (…)

Parfine wa Safi Madiba yahamije ko yamukunze kugeza n’ubu

Ubukwe bwa Safi Madiba na Parfine ngo bushobora kuba muri uyu mwaka

Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Safi Madiba n’umugore witwa Parfine Umutesi bamaranye igihe kirenga umwaka bakundana.Ku isabukuru y’amavuko y’imyaka 30 y’amavuko ya Safi, umukunzi we yahamije ko adateze gutandukana nawe ahubwo ko urukundo rwiyongera umunsi ku wundi.

Buri wese kugeza ubu, mu buryo bweruye ashimangira iby’urukundo rwabo mu magambo yuzuye imitoma myinshi, kandi harabura igihe gito ngo bakore ubukwe bibanire nk’umugabo n’umugore.

N’ubwo Safi yagiye abivuga Parfine akabanza gusa n’ubica ku ruhande, Kuri ubu uyu mugore uri mu gihugu cy’u Busuwisi yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram mu ijoro ryakeye avuga uko azi umukunzi we anamugaragaza nk’uwahinduye ubuzima bwe.

Yanditse ubu butumwa habura amasha atatu ngo isabukuru y’amavuko y’umukunzi we igera aho yagize ati :"Ni ibyishimo bikomeye kugira umuntu ukwitaho akakumenyera umunezero wawe..Ni isabukuru y’umukunzi wanjye Safi ..simfite uko nabisobanura kugirango mvuge uwo ariwe , kuva nahura nawe byankomereje uwo ndiwe...Ubuzima bwabaye bwiza ndi kumwe nawe...Ndakwifuriza isabukuru nziza mukunzi wanjye, ukomeze utere imbere."

Tariki 3 Kamena 2016, ubwo Safi Madiba yari yagize isabukuru y’amavuko, nibwo bwa mbere uyu mukunzi we Parfine yemeye mu ruhame ko akundana n’uyu musore uririmba muri Urban Boys, abinyujije ku rubuga rwa Instagram akaba yarashyizeho ifoto ya Safi, maze yandikaho amagambo agira ati: "Isabukuru nziza rukundo rwanjye nzakunda kugera gupfa! Inshuti yanjye ihebuje, umuntu unshimisha kurusha abandi kandi ufite umutima utagira uko usa. Narahiriwe kuba ngufite mu buzima bwanjye, uzi kunsetsa iyo nababaye, mu by’ukuri uri igitangaza, nkwifurije kumererwa neza no kugeza ku ntsinzi imishinga yawe."

Inshuti za Safi Madiba nazo zivuga ko ubukwe bwe na Parfine Umutesi buri vuba, bakaba bategere gusa ko uyu mugore wiga i Burayi arangiza amasomo ye kandi akaba yenda kugera ku musozo, kuburyo mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro za 2017 bazakora ubukwe.

Iby’urukundo rwa Safi Madiba n’umugore witwa Parfine Umutesi, byagiye bivugwa cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2015. Rimwe Safi yerura ko yihebeye uyu mugore watandukanye n’umugabo babanaga i Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa