Safi Madiba yatsembye ko adashobora gukorera muri studio ya Urban Boys
Yanditswe: Saturday 12, May 2018
Safi yabajijwe niba ashobora gukorera indirimbo muri Studio nshya Urban boys iherutse gushyira hanze avuga ko bitashoboka keretse ari nka company ishaka ko ayamamariza yafunga umwuka akajyayo.
Nyuma y’itandukana rya urban boys ryabaye umwaka ushize ubwo Safi Madiba yasigaga bagenzi be Nizzo na Humble jizzo akajya kwikorana umuziki kugiti cye ndetse bikaba n’ibisa n’ibimuhira kuri ubu yavuze ko adashobora kwifata ngo ajye gukorera indirimbo muri iyi nzu itunganya umuziki yiswe Urban Record.
Nyuma yuko Safi avuye muri Urban Boys yakomeje ibikorwa byayo bya Muzika aho bahise bakora indirimbo bise Mfumbata bamwe bacyeka ko iyi ndirimbo yabateye akanyabugabo kuko yumvikanagamo amagambo avuga ko uko basigaye bihagije ndetse ntawundi muntu bacyeneye .nyuma nibwo Humble yaherekeje umufasha we.
kubyara, amaze kugaruka nibwo hahise hafungurwa studio ya urban boys nshya yitwa Urban Record bateganya no kuzagira label dore ko yujuje ibisabwa, ariko umuhanzi safi madiba yabajijwe niba yazayikoreramo umuziki ahakana avuga ko niyo yabura indi studio yajya ibugande cyangwa muri Kenya.
Mu kiganiro Safi aherutse kugirana n’ Itangazamakuru yasobanuye ko bitakunda ko akoreraindirimbo muri studio yabo kuko inspiration cyangwa impumeko yibyo yandika itaza neza ngo abashe gukora umuziki we yisanzuye gusa yongeyeho ko biramutse byagoranye ari nka company ishaka ko ayamamariza yafunga umwuka akajyayo.
Ibitekerezo
Ibyo Safi yavuze byari bibi. Yibagiwe aho umuziki we wavuye. Yibagirwa inshuti ze zakera.