Sandrine Isheja ari mu byishimo bidasanzwe kubera imiterere y’umubiri we
Yanditswe: Friday 01, Jun 2018
Sandrine Isheja yatangaje ko kuri ubu yishimiye imiterere y’umubiri we nyuma yuko agabanyutse ho ibiro 10 [10kg] ku biro yari afite agitwite imfura ye.
Sandrine Isheja ukorera Radio Kiss FM ,abinyujije kuri Instagram konte ye yashimiye uwitwa Claire avugako yamufashije cyane nyuma yuko umubyibuho ukabije wamuteye indwara zitandukanye ndetse ukanamugwa nabi mu gihe yaratwite kuko icyo gihe yiyongereyeho ibiro 20 kugera ubwo yaratangiye kurwara indwara zirimo umugongo ndetse n’amavi gusa kuri ubu akaba yishimira imiterere y’umubiri we nyuma yo gutakaza ibiro 10 ndetse ko urugendo rugikomeje rwo kugabanya ibiro bye.
Yagize ati” Umubyibuho ukabije utera indwara. Maze gutwita niyongereyeho ibiro birenge 20kgs. Naringeze aho ndwara umugongo n’amavi. Warakoze cyane Claire ubu maze guta ibiro 10kgs kandi urugendo rurakomeje.”
Uko Sandrine angana magingo aya
Twakwibutsa ko Isheja Sandrine yasezeranye n’umukunzi we Kagame Peter kuwa 15 Nyakanga 2016 ,mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Ibitekerezo
Congratulation Sandrine.Nkunda ijwi ryawe,najyaga nifuza kukubona.Ariko nsanze Peter yaramaz guteramo
Congratulation Sandrine.Nkunda ijwi ryawe,najyaga nifuza kukubona.Ariko nsanze Peter yaramaz guteramo
Murakoze kutugezaho iyinkuru uwo muntu witwa Claire mwazaduha adrese ye umubyibuho uratwishe
Ni byiza ko yishimiye umubiri imana yamuhaye.Ngaho se nawukoreshe ashaka imana.Niyige Bible neza kugirango amenye icyo imana idusaba,hanyuma agikore.Urugero,nasoma muli Yohana 14:12,arasanga Yesu asaba abakristu nyakuri bose kumwigana,nabo bakajya mu nzira nkuko yabigenzaga we n’abigishwa be,bagakora umurimo wo kubwiriza ubwami bw’imana.Na none arasanga imana idusaba kudatwarwa n’ibyisi gusa,kubera ko ababikora itazabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo (1 Yohana 2:15-17).Niyo bapfuye biba birangiye kuko batazazuka ku munsi w’imperuka (Abagalatiya 6:8).