Sandrine Isheja yakorewe agashya ku isabukuru ye y’amavuko
Yanditswe: Friday 07, Sep 2018
Ku isabukuru y’amavuko ya Sandrine Isheja sanze umutware we yamuteguriye indabo kuri radiyo aho yaragiye gukorera ikiganiro .
Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 5 Nzeli 2018 , Sandrine Isheja yatunguwe n’umukunzi we Kagame Peter ubwo yageraga kuri radio Kiss Fm ubusanzwe akorera agasanga yamutunguje indabo zimwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Sandrine Isheja ukunzwe mu biganiro akora kuri iyi radio akimara kubona ibyo umutware we yamukoreye yafotoye iz ndabyo maze ashyira iyi foto kuri instagram avuga ko ibintu yakorewe byamutunguye cyane ndetse ashimira umugabo we kubw’impano yamuhaye .
Yagize ati” Ibaze kuzinduka wagera muri studio ukahasanga surprise nziza nk’iyi Merci mon amour PK.”
Yaboneyeho umwanya wo gushimira buri muntu wese wamwifurije isabukuru nziza y’amavuko aho yababwiye ko ibyiza byose bamwifurije nabo byabagirirwaho.
Ati “ Ndashimira cyane buri muntu wese wanyifurije isabukuru nziza y’amavuko .Ibyiza mwanyifurije byose ndabyakiriye kandi nanjye nibyo mbasabira .“
Twakwibutsa ko Sandrine Isheja yavutse tariki 5 Nzeri 1988. Yabaye umunyamakuru mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Salus, Isango Star, KFM na Kiss FM ari nayo akorera magingo aya .

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *