skol

Selena Gomez yagize icyo yifuriza Justin Bieber wamubenze akambika impeta undi mukobwa

Yanditswe: Friday 13, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Selena Gomez wahoze akundana na Justin Bieber bakaza gutandukana yifurije uyu musore ishya n’ihirwe mu rukundo rushya yatangiranye n’umunyamidelikazi witwa Hailey Baldwin aherutse kwamika impeta ndetse banitegura kurushinga.

Tariki 7 Nyakanga 2018 nibwo J.B yambitse impeta Hailey maze atanga integuza mu muryango n’abafana be ko bagiye kubona ubukwe bunogeye ijisho mu gihe kitarambiranye. Ku rundi ruhande ariko, Selena Gomez wamaze imyaka myinshi akundana na Justin Bieber kuri ubu akaba akomeje kwirengagiza ibibazo arimo guhatwa n’akomeje kumubaza iherezo ry’urukundo rwe n’uyu musore, Icyakora uyu mukobwa akaba bombi yabifurije amahirwe n’umugisha mu rukundo rwabo rushya.

Selena aganira n’aba Paparazzi b’i New York, yavuze ko nta mwanya uhagije afite wo kuganira ku nkundo z’abameranye neza, gusa abifuriza umugisha mu byabo, Nubwo hari andi makuru avuga ko uyu mukobwa yatunguwe bikomeye no kumva ko Justin Bieber yamubenze akambika Hailey impeta y’urukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa