skol

Senderi yasabwe gukora indirimbo ku iyegura ry’abameya

Yanditswe: Sunday 03, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Senderi International Hit uri mugahinda ko kuba yarongeye kwangirwa kwitabira irushanwa rya PGGSS ya 8 kubera ikibazo cy’imyaka, yandikiwe yibutswa ko Abanyarwanda bakumbuye kumva indirimbo ye nshya ndetse anasabwa gukora indirimbo ivuga ku iyegura ry’abameya rimaze iminsi rivugwa.
Umukobwa witwa Rwigamba Nadine uzwi nka Queen akaba n’umufana ukomeye w’umuhanzi Senderi Hit, yamwandikiye amwibutsa ko abakunzi b’indirimbo ze bazikumbuye anamusaba ko yabakorera iyitwa ‘This Is Rwanda’.
Mu (…)

Mu butumwa uyu mukobwa yanyujije ku rukuta rwa Instagram anasaba Senderi ko muri iyo ndirimbo yazavugamo ku iyegura ry’abameya riri kugarukwaho cyane muri iyi minsi ndetse n’ibindi bibera mu midugudu n’utugari.

Yagize ati “Ku nshuti yanjye nkumbuye Senderi International Muraho murakoma? Nyuma yo gusanga Abanyarwanda bakumbuye hit zawe, rwose nendaga ku kwibutsa ko wadusohorera indirimbo ukayita “ThisIsRwanda” kuko ari wowe ubasha kugera mu midugudu yose n’utugari uzi ibihbera, Ntuzibagirwe no gushyiramo iri yegura rya burikanya rya ba Mayor. Murakoze yari umufana wawe guhera ku munsi wa mbere”.

Indirimbo Senderi aheruka gushyira hanze n’iyitwa ‘Migongo City’ yasohotse mu mezi ane ashize ariko ikaba itarashoboye kumenyekanye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa