skol

Shaddy Boo yatangaje ikintu cyamubabaje cyane kuva yakoresha Instagram

Yanditswe: Wednesday 05, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Shaddy Boo yavuze ko kuva yatangira gukoresha Instagram yahabonye abanzi benshi bamurwanya.

Umunyarwandakazi Mbabazi Chadia uzwi nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko kuva yakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram yahaboneye ibyiza byinshi gusa ngo yahaboneye n’abanzi benshi kubera ibikorwa yavugwagaho ndetse ko byatumye ahinduka akiyemeza kubyakira.

Mu kiganiro uyu mugore yavuze ko mu bintu byamubabaje cyane harimo nko kuba umubare w’abanzi benshi wiyongereye ugereranyije na mbere yuko akoresha uru rubuga rwa instagram .

Yakomeye avugako nubwo byamubabaje gusa yabyakiriye gusa anahishura ko byatumye amenyekana cyane kurushaho bityo binamufungurira inzira zo kubona uburyo bwo kubyaza umusaruro izina rye nko gutegura ibitaramo bikomeye ndetse n’ibindi bitandukanye .

Abajijwe bimwe mubyatumye agira abenzi benshi yasubije ko harimo nko kuba bamwe baramwanze bavuga ko yambara ubusa ndetse n’amashusho ashyira hanze.

Twakwibutsa ko Shaddy Boo ari umwe mu banyarwandakazi bakurikiwe n’imbaga y’abantu barenga ibihumbi 300 kurubuga rwa Instagram.
REBA AMASHUSHO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa