Shaddy Boo yatunguye benshi kubera ifoto yashyize hanze
Yanditswe: Saturday 01, Sep 2018
Shaddy Boo yashyize hanze ifoto yambaye imikenyero asa n’umuntu utashye ubukwe. Uyu mugore benshi mu batanze ibitekerezo bamwishimiye bamubwira ko aberewe cyane kurusha uko ashyira hanze yambaye impenure.
Umunyarwandakazi Mbabazi Chadia uzwi nka ShaddyBoo ku mbuga nkoranyambaga yasakaje ifoto ye yambaye imikenyero nyuma y’iminsi micye avuze ko konte ye ya Instagram bayimutwaye mu buryo butazwi.
Mu bantu batandukanye bashyize ibitekerezo kuri iyi foto bavuze ko yambaye neza kandi aberewe nk’abanyarwandakazi
Abandi bamusabye ko yajya yiyambika akwikwiza kuko n’ubundi bimubera cyane.
Twakwibutsa ko Shaddy Boo ari umwe mu banyarwandakazi bamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho n’amafoto basakazaho bigatuma bakundwa cyane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *