Shaddy Boo yavugishije abantu bitewe n’amafoto yashyize hanze yambaye ikariso n’isutiye[AMAFOTO]
Yanditswe: Sunday 08, Jul 2018
Shaddy Boo yashyize yongeye kuvugisha imbaga y’abantu bitewe n’amafoto yashyize kuri instagram yambaye umwambaro wa Bikini.
Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo yashyize hanze amashusho agaragaza yambaye ikariso ndetse n’isutiye umwe mu myambaro utavugwaho rumwe n’abantu benshi.
Ubwo uyu mugore w’abana 2 yashyiraga hanze aya mashusho bamwe bamushimagije bamubwira ko ari mwiza ndetse yakwifuzwa na buri umwe, mu gihe hari abandi bamubwiye ko yahagarika ibikorwa agaragaza ku mbuga nkoranyambaga birimo nko kwiyambika imyambaro idahwitse ndetse no gusakaza amashusho atigisa umubyimba we.
Mu minsi yashize abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko ababazwa n’uburyo abwirwa ko ari mwiza akaba ntamukunzi agira , ibi byatunguye benshi nyuma yuko hari inkuru zamuvuzweho ko yaba akundana na bamwe mu basitari batandukanye barimo Diamond ndetse na Davido nubwo aya makuru yayahakanye avugako ntakidasanzwe baganira.
Kugera ubu Shaddy Boo ni umwe mu banyarwandakazi bamaze kubaka izina kubera gukoresha urubuga rwa instagram aho bamwe bamuhimbye akabyiniriro k’umwamikazi wa Instagram mu Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *