ShaddyBoo yavuze ku musore wagaragaye amwambika impeta
Yanditswe: Thursday 31, May 2018
Shaddy Boo yavuze ko uriya musore ari inshuti ye ndetse biriya babikoze bikinira
Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyamba ku gicamunsi cyejo nibwo ku mbuga za interinet zitandukanye hakwirakwijwe amafoto agaragaza umusore witwa Pogba yateye ivi ari kumwambika impeta.
Iyi photo ikijya hanze yavugishije abantu benshi batandukanye aho bamwe bacyetse ko uyu munyamidelikazi yaba yiboneye umusore ugiye kumuhoza amarira yatawe na Meddy Saleh bahoze bakundana ndetse bafitanye abana 2 .
Mu kiganiro n’Itangazamakuru Mu bitwenge byinshi Shaddy Boo yavuze ko iriya photo bayifashe bikinira ndetse yarazi neza ko igihe izajyira hanze zavugisha abantu benshi .
Yagize ati “Muri kubimbaza bikansetsa, ntabwo ari byo sibyo rwose nta n’ibyo nteganya vuba, sinzi igihe ariko si vuba uriya ni umusore w’umushuti bisanzwe twabikoze twikinira. Ikiri kunsetsa ndibuka ko ubwo twamaraga gufata iyi foto nabivuze ko izavugisha abantu none nyumvira, sibyo ni ukuri.”
Ibi bije nyuma yuko uyu mukobwa avuzwe mu rukundo rw’ibanga hamwe n’abasitari batandukanye barimo Davido ,Diamond ndetse n’abandi .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *