skol

ShaddyBoo yavuze abasore amaze gukundana nabo nyuma y’aho atandukaniye na Meddy Saleh

Yanditswe: Monday 29, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

ShaddyBoo yavuze ko kuva yatandukana na Meddy Saleh babyaranye abana babiri b’abakobwa, yagiye mu rukundo n’abandi basore babiri gusa ngo kuri ubu nta mukunzi afite.

Ni mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV, aho yavuze ko yakundanye n’abandi bahungu babiri batandukanye nyuma ya Meddy Saleh uzwi cyane mu gutunganya amashusho y’indirimbo ,gusa nyine ngo kuba yumva ko na we araho ari amahoro biba nimuhagije.

Yagize ati:”Egoko! Umwe se? nakundanye n’abantu babiri, nyuma ya Meddy ni babiri gusa. Ubu nta mukunzi mfite rwose.”

ShaddyBoo yakomeje avuga ko Meddy Saleh akomeza kuzuza inshingano ze zo kwita ku bana babyaranye.

Meddy Saleh na Shaddyboo bakaba barakanyujijeho mu rukundo ndetse bakaba banafitanye abana babiri b’abakobwa.

Akaba aherutse kumuha impano y’inkweto za ’Sandal’ ndetse n’ingofero yanditseho ’KGL’.

Shaddyboo abinyijije ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yashimiye uyu mugabo ufata amashusho akanayatunganya ku bw’impano yamuhaye y’ibintu bikorewe muri Kigali cyane ko abikunda.

Nyuma yo kubyarana abana 2, Meddy Saleh na Shaddyboo batandukanye muri 2016.

Muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yaganiraga n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga abajijwe niba yasubirana na Meddy Saleh, uyu mukobwa yavuze ko ntacyo yabivugaho, gusa muri 2019 yari yatangaje ko gusubirana kwabo bitashoboka, gusa ahamya ko amukunda kuko amukundira abana be.

Meddy Saleh aherutse guhembwa na Radio Isango Star nk’umuntu ufata amashusho y’indirimbo akanayatunganya ’Video Producer’ wahize abandi mu mwaka wa 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa