skol

ShaddyBoo yishongoye ku bagabo bakiri kumushukisha imitungo n’amafaranga kugira ngo bamukoreshe icyo bashaka[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 18, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Uwimbabazi Shadia wamamaye nka Shadboo yifatiye kugahanga abagabo, ababwirako bibeshya cyane niba bacyumvako, wabona umugore cyangwa umukobwa wese ushaka kubera amafranga ufite.

Shaddy Boo umaze kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’imyambarire ye ikurura igitsinagabo, yahamirije Abagabo ko icyo Abagore babakundira atari imitungo ko ahubwo baba bashaka urukundo rwa nyarwo no kwitabwaho bihagije.

Abinyujije kuri Twitter, Shaddy Boo yibukije Abagabo ko badakwiriye gufata Abagore nk’abakururwa n’imitungo kuko na bo basigaye bayifite ndetse abenshi mu bagore bakaba bafite agatubutse.

Shaddy Boo avuga ko abatekereza ko Abakobwa cyangwa Abagore bakurikira imitungo baba bibeshya cyane.

Yagize ati “Abagabo bamwe batekereza ko abagore dushaka amafaranga, imodoka, n’impano. Kugira ishyaka, kuba inyangamugayo, kuba uwo kwizerwa, kudusetsa, hamwe no kudushyira mu byo mushyira imbere. Amafranga natwe dusigaye tuyafite.”

Hari abagifite imyumvire ivuga ko Abagore bakunda umugabo ufite amafaranga ariko bagera mu rugo rwe bakirirwa baganya ngo ntabwo abaha umwanya. Bavuga ko Abagabo bagira umwanya nta mafaranga bagira.

Hari n’abashimangira ko umugore adakwiriye kurira mu gihe yasanze Umugabo amukurikiyeho amafaranga ko ikiba kibahuza ari ayo mafaranga ko umugabo aramutse atayahize agahugira mu bya Care byarangira uwo mugore yisangiye abafite agatubutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa