skol

Skizzy wamamaye mu itsinda ryakanyujijeho rya KGB yatunguranye yambika impeta Nkundabose Clemence [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 14, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Rurangwa Gaston wamenyekanye ku izina rya Mr Skizzy mu itsinda rya KGB, yambitse impeta y’urukundo Nkundabose Clemence bagiye gukora ubukwe.

Aba bombi bari bamaze igihe kingana n’umwaka bakundana nk’uko Skizzy yabitangaje avuga ko bahisemo gutegura urugendo rushyira iherezo ku busiribateri.

Skizzy yamenyekanye cyane mu itsinda rya KGB-Kigali Boyz, ni umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda binyuze mu biganiro yakoraga kuri Radio ndetse n’amarushanwa yo kuvumbura no kuzamura impano mu Rwanda.

Rurangwa Gaston Skizzy nyuma yo kwambika impeta uwo yihebeye, yatangaje ko akomeje imyiteguro y’ubukwe gusa avuga ko amatariki atayatangaza kuko atizeye neza iby’icyorezo cya Covid-19.

Skizzy yamamaye cyane muri KGB-Kigali Boyz ryari rigizwe na Nyakwigendera Hirwa Henry (RIP) na MYP usigaye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu Gihe cya KGB bakoze indirimbo nyinshi banegukana ibihembo bitandukanye birimo ibyatangirwaga mu Rwanda no hanze y’uRwanda.

Skizzy kandi yibukwa cyane mu irushanwa ryo gushakisha impano ryitwaga ‘Talent Dection’ ryanyuzemo benshi mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.

Skizzy ubu iby’itangazamakuru n’ubuhanzi yabaye abishyize ku ruhande ni umukozi w’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa