Sobanukirwa n’ibyiza byo gutaka mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina
Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018
Niba ushaka kwiterera akabariro, ariko ukagira ubwoba ko usakuza kuko utaka mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina, witinya reba akamaro ko kugaragaza ibyishimo byawe mu gihe uri gukora imibonano.
Ni byiza cyane gutaka,kuniha n’ukundi wabyita kwose mu gihe uri gukora imibonanompuzabitsina. Nawe utabikora ukiyumanganya, dore ubwiza bwo gutaka no gusakuza mu gihe uri gukora imibonano ;
Gusakuza,ni uburyo bwo kugufasha kuguma mu gikorwa neza.
Mu gihe cy’imibonano,ibintu bituma uguma wumva ubishaka ntibibura : Kwagaza,gusomana,…Agasaku nako ni kimwe mu buryo butuma ukomeza kuryoherwa ndetse na mugenzi wawe akaryoherwa. Mbese ukwo kuniha ndetse n’agasaku n’uburyo bwo kubafasha mwembi na mugenzi wawe.
Agasaku, ni uburyo bwiza bwo kwereka mugenzi wawe, ko uri kuryoherwa n’ibyo ari kugukorera.
Itumanaho mu gihe muri gukora imibonano, n’ibyagaciro cyane n’ubwo bitoroshye. Ntibiba byoroshye ko muvugana, ndetse no kurebana mu maso ntibiba byoroshye na gato, agasaku rero n’uwo muniho, nibwo buryo bwo kumenyesha mugenzi wawe ko urikuryoherwa, mbese nibwo buryo bwiza bwo kuganira mu gihe muri mu gikorwa.
Imibonano icecetse irabangama.
Imibonano y’abantu babiri bacecetse, wumva ibangamye ndetse itye n’umujinya. Ntabwo ishobora kugutera ubushake bwo gukomeza kuyikora.
Ni byiza ku buzima bw’umuntu.
Iyo umuntu ari gukora imibonano anagaragaza amarangamutima ye, ni byiza kuko iyo arangije, no mu mutwe araruhuka, yaba hari ibibazo runaka cyangwa ibitekerezo runaka byari bimuremereye, arangiza aruhutse ndetse ukabona aguye n’agacuho.
Hari abantu batinya gukora imibonano, ngo batasakuriza abaturanyi babo, ahubwo bagahitamo gufata ku munwa kugirango ijwi ridasohoka. Ni bibi cyane kuko binavuna nyiri kwiyumanganya.
Reba ahantu heza hatabangamye, cyangwa musabe abaturanyi banyu kubihanganira gake, ariko mugere ku buryohe bwanyu bwa nyuma. Niba ibi mutabishoboye hari uburyo bubakamo ibyumba byo kuraramo kuburyo amajwi uko yaba angana adasohokamo imbere akagumamo. Hanyuma namwe mukaryoherwa n’urukundo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *