skol

Supersexy yakoze igikorwa cy’indashyikirwa cyashimwe na benshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 23, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Supersexy hamwe n’abafana be bitwa Nana Weber Family bakoze isuku ku bitaro bikuru bya Enteebe muri Uganda.

Muri kino cyumweru gishize nibwo umushabitsikazi Nana Weber uzwi nka Supersexy ku mbuga nkoranyambaga yifatanyije n’abafa be bitwa Nana Weber Family bakoze isuku ku bitaro bya Enteebe General Hospital nta kiguzi bahawe ahubwo ari ugufasha bamwe mu bakozi basanzwe bahakorera.

Uyu muhango wo gukora isuku kuri bino bitaro witabiriwe n’abantu batandukanye barimo itsinda ry’abahanzi bakunzwe muri Uganda aribo Mr. Lee, Bobby Lash and Delivad Julio bagize B2C , Aziz Azion Ndetse n’abandi bafite aho bahuriye na muzika.

Mu kiganiro Ugbliz yagiranye na B2C bavuze ko bishimiye igitekerezo cya Nana ndetse ko mbere yaho nawe yigeze kubatera inkunga mu gitaramo bigeze gukora mu kwezi ku Ukuboza aho yishyuye ameza atanu y’imyanya y’icyubahiro aho he nk’ibintu by’agaciro kuri bo ndetse ko batabura kumushyigikira nawe mubikorwa bye.

Nana Supersexy yamenyekanye cyane kubera gushyira hanze amashusho abyinisha umubyimba ndetse no kujya mu mashusho y’abahanzi batandukanye barimo Bebe Cool . akunze kugaragaa mu bikorwa byo gufasha , ubwo aheruka mu Rwanda hamwe n’abafana be bitwa Inyange bahaye inkunga bamwe mu barwayi barwariye ku bitaro bya Muhima.

Twakwibutsa ko Supersexy ari umugore utuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ari naho abana n’umugabo we w’umunyamerika witwa Weber .

Reba amafoto:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa