Tanasha nyuma yo kwinjira mu idini rya Islam yahinduye n’izina
Yanditswe: Sunday 26, Apr 2020
Umunyamakuru akaba n’umuhanzikazi Tanasha Donna wongeyeho ‘Aisha’ ku mazinaye, wahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz, yameje ko yinjiye mu Idini rya Islam ndetse akaba ari no mu gisibo nk’abandi Bayisilamu.
Mu minsi yashize, Tanasha w’umwana umwe yabyaranye na Diamond, amakuru yavugaga ko atigeze yinjira mu Idini ry’umugabo we, andi makuru agashimangira ko yinjiye mu Idini ya Islam ariko bakabura gihamya.
Kuri ubu uyu mugore yamaze kwerekana ko ari muri iri Idini kandi n’igisibo kuri we kirimbanije aho yari gusangira n’abandi ifunguro ry’Umugoroba bita Ifutari nk’uko byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.
Icyamamare Jamal Gaddafi, ni we wanyuze kuri Instagram ye atanga amakuru yose ya Tanasha asangiza amafoto abakunzi be ko Tanasha Donna ari mu gisibo aho yamaze no guhindura n’amazina akongeraho irya Islam, akemeza ko izina “Aisha” ari ryo rya Tanasha Donna.
Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru wa KTN, Jamal Gaddafi ,yasangije ifoto ye na Tanasha ubwo bishimiraga ifunguro rya nimugoroba. Gaddafi yemeje ko ari igisibo cye cya mbere nk’umuyisilamu maze asaba Imana gusubiza amasengesho ye kimwe n’ay’abandi biyiriza ubusa. Ati:
Iftar ya mbere hamwe na Tanasha. Imana iguhe imigisha kandi yemere igisibo cyawe. Nkuko byavuzwe, yitwa Aisha.
Jamal Gaddafi yasabye abakunzi be gushyigikira Tanasha mu nzira ye nshya. Amakuru yerekeye Tanasha ko yinjiye mu idini ya Islam yatangajwe nanone na mushiki wa Diamond, Esma Platinumz nyuma y’umubano wabo wajemo agatotsi.
Esma Platinumz avuga ko Tanasha mu kuba Umusilamu yabikoze abishaka mu gihe yari agikundana na Diamond Platinumz nubwo bitagaragariraga buri wese ndetse ahitamo izina, Aisha. Ubu rero Tanasha Aisha ari mu kwezi Gutagatifu kwa Ramadhan nk’abandi bose.
Ibitekerezo
Hanyuma se kwinjira mu idini biramubuza gukomeza kuryamana n’abagabo??? IDINI yabaye address y’abantu.Yaba Tanasha,yaba Diamond,yaba ZARI,etc...,bose ni Abaslamu kandi iri dini rivuga ko ariryo dini ry’ukuri.Nyamara intambara zibera ku isi,inyinshi ni izikorwa n’Abaslamu barwana hagati yabo (Syria,Afghanistan,Somalia,Nigeria,Mali,Libya,Yemen,etc...).IDINI y’ukuri,kandi rwose irahari,ni igizwe n’abantu birinda gukora ibyo Imana itubuza,urugero kujya mu ntambara z’isi.Nimuperereza neza,muzasanga ko hano mu Rwanda hari idini itarivanze mu ntambara zabaye mu Rwanda.
Kwitwa izina,sicyo kigira umuntu mwiza.
Ana obongere re