skol

Tennis: Umunya Latvia w’imyaka 20 yaraye akoze amateka I Paris(AMAFOTO)

Yanditswe: Sunday 11, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Jelena Ostapenko yaraye akoze amateka mu mikino ya Roland Garros iri kubera I Paris aho yaciye uduhigo 4 dutandukanye kuri uyu wa gatandatu ubwo yatwaraga iki gikombe atsinze umunya Roumania Simona Halep amaseti 2-1 (4-6,6-4,6-3).
Utu duhigo turimo kuba ariwe mukinnyi uri ku mwanya wo hasi (47) ku rutonde rw’abakinnyikazi ba Tennis ku isi rukorwa na WTA (women tennis association) watwaye iri irushanwa,kuba ariwe mukinnyi ukiri muto utwaye irushanwa rya Roland Garros no kuba ariwe munya (…)

Jelena Ostapenko yaraye akoze amateka mu mikino ya Roland Garros iri kubera I Paris aho yaciye uduhigo 4 dutandukanye kuri uyu wa gatandatu ubwo yatwaraga iki gikombe atsinze umunya Roumania Simona Halep amaseti 2-1 (4-6,6-4,6-3).

Utu duhigo turimo kuba ariwe mukinnyi uri ku mwanya wo hasi (47) ku rutonde rw’abakinnyikazi ba Tennis ku isi rukorwa na WTA (women tennis association) watwaye iri irushanwa,kuba ariwe mukinnyi ukiri muto utwaye irushanwa rya Roland Garros no kuba ariwe munya Latvia rukumbi utwaye rimwe mu marushanwa 4 akinwa muri Tennis buri mwaka (grand slams).

Agahigo ka nyuma ni uko ari we mukobwa utwaye igikombe bwa mbere kikaba irushanwa rimwe muri ane akomeye muri Tennis mbese kugira ngo tubyumve neza ni nk’igihe ikipe yaba itaratwara igikombe na kimwe icyo itwaye bwa mbere kikaba Champions League.Aka gahigo kaherukaga mu mwaka wa 1997 taliki 7 Kamena umunsi ubanziriza uwo uyu mukobwa yavutseho ubwo byakorwaga n’umunya Brazil Gustavo Kuerten.

Nubwo yatangiye atakaza iseti ya mbere Ostapenko yaje kwisubiraho mu ya kabiri maze aza kuyitsinda byamuhaye amahirwe yo gutsinda iya 3 maze birangira yegukanye iki gikombe.

Uyu mukobwa watangiye Tennis nk’uwabigize umwuga 2012 niwe uri imbere mu bitangazamakuru by’I Burayi bitewe ni uburyo akina ndetse n’imbaraga akoresha iyo ari gukina uyu mukino. Mbere y’uko atwara Roland Garros y’uyu mwaka yari amaze kuyitabira inshuro ebyiri aho atabashije gutsinda umukino n’umwe kuko yaviragamo mu cyiciro cya mbere.

Mbere y’uko atwara iri rushanwa, mu mikino yose yari yarakinnye yabashije kubonamo amafaranga angana na miliyoni 1 ‘ibihumbi 200 by’amadolari ariko kuba yatwaye iri rushanwa byamuhesheje amahirwe yo kwegukana akayabo ka miliyoni 2 n’ibihumbi 100 by’amadolari nk’igihembo cy’irushanwa.

Nyuma yo gutwara igikombe yagize ati “Biragoye kumva ko natwaye Roland Garros ku myaka yanjye 20 kuko iri ni irushanwa rikomeye.ndishimye cyane sinabona uko mbivuga kuko izi zari inzozi zanjye,ndishimye cyane.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa