skol
fortebet

Ubu buhamya bwa Bella wahuriye n’uruva gusenya mu rukundo bushobora gufasha benshi

Yanditswe: Friday 14, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

FOTO Internet
Nifuzaga kubagezaho ubuhamya bwanjye kuko nzi ko wenda bwagira abo bufasha. Nitwa Bella mfite imyaka 27, nakundanye n’umusore dukundana cyane ndetse mu mezi ya mbere numvaga nishimye.
Uwo musore twasaga n’aho tungana, twembi twari abakozi twararangije kaminuza. Nyuma y’amezi 10 yaje kuntera inda noneho ansaba kuyikuramo kubera ko tutumvaga twiteguye guhita dukora ubukwe. Mu buzima sinigeze numva nshobora kuba nakuramo inda, ndetse sinumvaga n’ukuntu abandi bakobwa bajya bakuramo (...)

Sponsored Ad

FOTO Internet

Nifuzaga kubagezaho ubuhamya bwanjye kuko nzi ko wenda bwagira abo bufasha. Nitwa Bella mfite imyaka 27, nakundanye n’umusore dukundana cyane ndetse mu mezi ya mbere numvaga nishimye.

Uwo musore twasaga n’aho tungana, twembi twari abakozi twararangije kaminuza. Nyuma y’amezi 10 yaje kuntera inda noneho ansaba kuyikuramo kubera ko tutumvaga twiteguye guhita dukora ubukwe. Mu buzima sinigeze numva nshobora kuba nakuramo inda, ndetse sinumvaga n’ukuntu abandi bakobwa bajya bakuramo inda kuko numvaga ari amahano.

Tumaze guta umutwe twembi yanyumvishije ukuntu ngomba kuyikuramo, atangira kunyumvisha ko atari ukwica umwana kuko yari imaze nk’ukwezi kumwe gusa ubundi anyumvisha ko mu myaka 2 twaba twariteguye tukabasha gukora ubukwe(Iryo niryo sezerano yampaga) Naramukundaga bidasubirwaho kuburyo numvaga nta wundi umeze nkawe, nkumva nta kintu namuhakanira

.N’ubwo nitwaga umu kristu narabyemeye kandi nzi neza ko ngiye kwiyicira umwana kandi nahoraga numva nta kintu nakwishimira nko kubyara umwana. Nyuma y’iminsi mike nawe yatangiye kwicuza impamvu twabikoze ndetse bikamutera agahinda kenshi akanarira, atangira kumbaza impamvu nabyemeye ndetse ambwira ko nikunda ntashatse kwitangira ikibondo cyacu.

Ariko mbere hose tugitangira gukunda hari agatotsi kajyaga kaza mu rukundo rwacu gatewe n’ibyo umuntu aba yaranyuzemo mbere, kuri we ngo yumvaga bimugoye kubana nabyo. Rero naje gutungurwa nyuma y’amezi abiri gusa maze gukuramo inda, ambwira ko ibyanjye nawe bigomba kurangira kuko adashobora kubyakira kuko ngo byahora ari nk’inzitizi y’urukundo rwacu ariko akambwira ko ankunda cyane.

Ntabwo nabashije kubyakira kuko iryo joro ryose naraye ndira mbyuka amaso yabyimbye kuburyo buri wese yahitaga abibona.Nyuma nakomeje kumwoherereza za sms mwibutsa rya sezerano yampaye, mwereka ukuntu agahinda kagiye kuzanyica nibwo nyuma y’iminsi nk’itatu twahuye twongera gusubirana, ariko nabonye ko ibyo yabikoze kubera ko yabonaga mbabaye cyane.

Twarakomeje rwose nk’ibisanzwe ariko urukundo rugenda rwongera gukonja, nanone nyuma y’amezi 4 twarasubiranye yongera kumbwira ko bishize. Icyo gihe nabwo ntibyari binyoroheye ariko sinongeye kuvuga kuri rya sezerano.Kubera ukuntu twakomeje tubanye njye naboga bisa nk’aho bitashize kandi kuri we byari byararangiye ndetse yabibwiraga na bagenzi be.

Muranyihanganira ni birebire gusa nashakaga kubwira abakobwa bagenzi banjye ko mbere yo gukora ikintu ujye ubanza witekerezeho, urebe n’ingaruka byakuzanira kuko we umunsi azashaka kukureka ntabwo azibuka ibyakubayeho ngo yumve ko ari abifitemo uruhare. Gusa hagati aho uwo turacyari inshuti cyane ariko byarananiye kumureka urukundo mukunda sinzi ko hari undi naruha n’ubwo we mbona uko tubanye ari nko kugirango gusa atambabaza.

Ubu nibaza ninkundana n’undi musore ukuntu nzamubwira ko nigeze gukuramo inda, ikiri ukuri cyo ni uko yahita anyanga kandi birumvikana.Kutabimubwira nabyo numva kwaba ari ukwikoraho kuko abimenye nyuma nibyo byaba ikibazo kurushaho. Ndongera kwisabira abakobwa bagenzi banjye, niba wakoze icyaha cy’ubusambanyi ugatwita ntuzagerekeho n’icyo kubuza ubuzima akaremwa k’Imana kuko ni ikintu uzabana nacyo ubuzima bwose.

Njye bimbamo mpora ndira ijoro n’amanywa nibuka umwana wanjye ntashobora kugarura. Muzirinde icyabatera kwicuza ubuzima bwanyu bwose.Njye Imana yonyine niyo ishobora kumpindurira ubuzima ikambabarira nkongera nkiyakira. Murakoze!

Ibitekerezo

  • Wakihannye se?

    sha ahubwo bagufuge uziko urumwicanyi ubuse inama urikuturyira niyihe wandayawe

    warahemutse gusa ihangane kandi wakire ningaruka

    warahemutse gusa ihangane kandi wakire ningaruka

    muvandimwe mbere ya byose komera.urukundo nikintu utamenya uko kimeze,abakobwa turakunda,tukazirikana,ariko abahungu ntumugore NGO warababaye NGO byagenze gutta,isezerano ariguha haricyo ashaka kugeraho my dear,gusa ugomba kwihana ayo maraso atariho urubanza.ubundi isomo wararibonye.bibiliya iravuga NGO uwizera umwana wumuntu avumwe.komera uzabona undi ugukwiye.

    bagufunge wowe kuko wireze wemera icyaha baguhe tige

    Wagize ubwenge buke ubwose iyo iguhitana;urumva wari kuzajyahe?mumuriro;nakugira inama yo guhita ujya murusengero ukihana ukava muburaya ugakizwa ndetse nuwomusore ukamureka kuko niyo mwabana ntamahoro mwagira;mbese ra mwazakenera kubyara?uwo mwishe we ntiyari umwana;bivemo wihane.

    Wagize ubwenge buke ubwose iyo iguhitana;urumva wari kuzajyahe?mumuriro;nakugira inama yo guhita ujya murusengero ukihana ukava muburaya ugakizwa ndetse nuwomusore ukamureka kuko niyo mwabana ntamahoro mwagira;mbese ra mwazakenera kubyara?uwo mwishe we ntiyari umwana;bivemo wihane.

    Bijya bibaho ko murukundo umuntu ahuriramo nabyinshi bimukomeretsa kdi bikagutera guhorana agahinda kadashira gsa abarikukwita indaya si ko uriyO kuko biriya nibintu biz Utabiteguye kdi nanwe mwese muri kumutuk si uko murishyashya kuko bibiriya ibivuga neza ngo twese twakoze ibyangw Namaso yimana niyo mpamvu tutashyikira ubwiza bwimaba sister senga lmana numubyeyi wimbabazi kdi irakicaye kuntebe yimbabazi kdi ntuca bugufi ujatura lmana izakubabarirkdi izaguha lmbaraga zo kwiyakira murakoze

    Nibyo wakoze ikosa kandi sishyigikiye ikosa. arko rwose sinagutera amabuye kuko nange sindumwere nkuko imana ibishaka. Gusa icyo nkushimira nuko wemeye ikosa cyo cyabugufi utakire imana yawe kandi usabe imbabazi. kandi umenyeko urukondo rwizana rudahatirinzwa, senga imana izagutabara kandi uwo nibyanga iza guha undi.gusa nibura nkushimiye ubutwari wagiye bwo kubivuga.

    Ihangane kbx ntakundi nyene

    ihangane mukobwa ndumva tujya gusangira amateka ark duhumirizanye , kd wikumvako bitazakuvamo kuko imbere hacu nziko ari heza,

    Sha abakobwa dukwiye kwisubiraho kuko nanjye byambayeho uretseko nabonye azantera inda nkamusanga tukabana twirinde kdi uwo bitarabaho yirinde murakoze

    Ndababay cne kubw’ubwobuhamya bwawe ariko wihangane kuvyo vyagushiy kdi Imana ikubabarire.uzaje murusengero umusi umw wature ivyakubayeho Imana izakubabarira.kdi nanj ndi umusore ariko irikosa nguma nsaba Imana ngo ntirizambeho nivyashika naho sinz nkore ikosa ryo kugobera umukobwa natey inda ngo dukuremwo umwana atwite kuko biranashika ugasanga yari uwonyen umwe ntimuzavyare uwandi nubwo vyoshika mukabana

    sha’ humura mwana kandi ibyo byose byiyibagize ubundi vumve ukomeye ntuheranwe n’agahinda.
    Ibyo biabaho mubuzima, gusa icyingenzi nuko bigusigiye isomo. ntuzongere kandi ukomere imbere hari ubundi buzima bwiza
    ndagira inama abakobwa ndetse natwe abahungu ngo tumenye kureba kure kuko ubuzima turimo butoroshye utitonze. humura.

    OK ndabona rwose bamwe bagututse"abandi bakwita amazina menshi..
    abandi nabo bigira abacamanza""*mu byukuri warakosheje nkuko woe ubyiyemerera gsa woe nuzakomeze guheranywa nagahinda... kko nta cyaha imbere y’IMANA kitababarirwa... nubwo bamwe badakuramo Inda nabo bakora ibindi.....humura rwose uzabona undi ugukunda cyanee kndi aramutse amenye ibyakubayeho ndizerako agukunda yabyakira kndi akakubabarira.... komera kbx kndi komeza w’ihangane... (IMANA ujye uyigira nyambere muri byose.)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa