skol
fortebet

Ubuhamya burebure bw’umugabo wahemukiye umugore we bari bamaranye imyaka icumi aho yanamusabye gatanya nta mpamvu

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Umusomyi w’ikinyamakuru Umuryango.rw yatwandikiye abicishije kuri E-mail aduha ubuhamya bw’ibyamubayeho mu rukundo.
Aho yagize ati,
Ijoro rimwe ubwo nari ntashye, umugore wanjye ashyashyana anzanira ifunguro rya nimugoroba, namufashe akaboko ndamubwira nti: ” hari icyo nashakaga kukubwira. Aricara, afata ifunguro anteze amatwi atuje.
Mwitegereje, mbona andebana indoro yuzuyemo agahinda. Ubwo nabuze aho mpera ngo ngire icyo mubwira. Ariko byari ngombwa ko mubwira ibyo ntekereza. Nashakaga ko (...)

Sponsored Ad

Umusomyi w’ikinyamakuru Umuryango.rw yatwandikiye abicishije kuri E-mail aduha ubuhamya bw’ibyamubayeho mu rukundo.

Aho yagize ati,

Ijoro rimwe ubwo nari ntashye, umugore wanjye ashyashyana anzanira ifunguro rya nimugoroba, namufashe akaboko ndamubwira nti: ” hari icyo nashakaga kukubwira. Aricara, afata ifunguro anteze amatwi atuje.

Mwitegereje, mbona andebana indoro yuzuyemo agahinda. Ubwo nabuze aho mpera ngo ngire icyo mubwira. Ariko byari ngombwa ko mubwira ibyo ntekereza. Nashakaga ko dutandukana. Nihagazeho, ndarikocora.

Ibyo namubwiye ntibyamurakaje, ahubwo yahise ambaza yitonze ati: kubera iki? Sinamwitaho, nirengagiza ko hari icyo yambajije. Ahita arakara. Ubwo yahise ajugunya ibiyiko arankankamira ati: “nta mugabo ukurimo!” Iryo joro, twaraye ntawe uvugishije undi. Yaraye arira ijoro ryose. Ndahamya neza ko yashakaga kumenya icyabaye mu mibanire yacu. Ariko sinigeze mbasha kumuha igisubizo kimunyuze; kuko urukundo nari mufitiye rwitwariwe n’umukobwa utagira uko asa witwa Amina. We, sinari nkimukunda, numvaga mufitiye impuhwe gusa.

Mu kimwaro cy’ubuhemu, mwandikira ibaruwa imwemerera ko twatandukana, mubwira ko musigiye inzu yacu, imodoka ndetse na 30% by’umutungo muri Kampani yacu. Muhaye ibaruwa, arayireba ahita ayishwanyaguza. N’ubwo twari tumaze imyaka irenze icumi dushakanye, nabonaga amaze kuba nka rubanda rwose. Numvaga mufitiye impuhwe kubera igihe cye yatakaje, umutungo we n’imbaraga ariko ibyo ntibyari gutuma nisubiraho kuko nari namaze gufata icyemezo kuko uwo nari nareguriye umutima wanjye yari Amina.

Nyuma, kwihangana byaramunaniye anyikubita imbere araturika arira cyane, nk’uko nari mbyiteze. Kuri jye, kumubona arira byaranduhuye. Igitekerezo cyo gutandukana na we nari maranye iminsi cyagendaga kirushaho gukomera no kujya ahagaragara.

Umunsi ukurikiyeho, natashye ntinze cyane nsanga hari ibyo yandikira ku meza. Sinigeze ndya ahubwo nahise mboneza iy’uburiri njya kwiryamira mpita nsinzira kuko nari naniwe kubera ibyo nari niriwemo na Amina. Nkangutse, nsanga acyandika. Sinigeze mbyitaho ahubwo narahindukiye ndongera ndisinzirira.

Mu gitondo, aba angejejeho nawe uko yumva twatandukana: nta kintu na kimwe yanyifuzagaho usibye ko muha integuza y’ukwezi kumwe mbere y’uko dutandukana.Yansabye ko muri uko kwezi tugerageza tukabana nk’uko byari bisanzwe. Impamvu ze zarumvikanaga: umwana wacu yagombaga kuzakora ibizamini nyuma y’ukwezi kumwe; akaba atarashakaga ko gutandukana kwacu kwabera imbogamizi umwana wacu.
Ibyo twabyemeranyijeho.

Ariko akaba yari afite ikindi yongeragaho, yansabye kwibuka ukuntu namuteruye mwinjiza mu cyumba cy’abageni umunsi w’ubukwe bwacu. We yansabye ko buri munsi muri uko kwezi, nzajya muterura nkamukura mu cyumba nkamusohora nkamugeza imbere y’umuryango. Nahise ntekereza ko yasaze. Ariko kugira ngo mbone uko twatandukana mba ndabyemeye.

Natekerereje Amina ayo mananiza umugore wanjye yari yanshyizeho mbere y’uko dutandukana. Arabiseka cyane atekereza ko ari amafuti. Yungamo yabisuzuguye cyane, ati: “amayeri yose yakoresha byanze bikunze agomba kubona ubutane.”

Kuva mugejejeho igitekerezo cy’ubutane, jye n’umugore wanjye ntitwigeze twongera kurarana. Kubera iyo mpamvu, ubwo namuteruraga bwambere, twese ntiwarebanaga n’undi mu maso. Umwana wacu atubonye atuza inyuma akoma amashyi ati: “papa ateruye mama!” Ayo magambo umwana yavuze asa n’aho ankomerekeje umutima. Kuva mu cyumba, ujya mu ruganiriro, no kuva mu ruganiro ujya ku muryango ujya hanze, nakoze metero zigera ku icumi muteruye mu maboko. Yarahumirije ambwira atuje ati: “ntubwire umwana wacu iby’uko tugiye gutandukana.” Ndikiriza ariko numva binshengura umutima. Mushyira hasi imbere y’umuryango hanze. Ajya gutegereza Bisi imujyana ku kazi. Ngenda jyenyine nitwaye mu modoka njya ku kazi.

Ku munsi wa kabiri, twese noneho byaratworoyehe. Anyegama ku gituza. Numva impumuro yavaga mu myenda yambaye. Nza kubona ko nari maze iminsi myinshi ntamwitegereza. Mbona atagifite itoto. Yari amaze kugira iminkanyari mu maso, umusatsi utangiye kuba imvi! Urushako niwe rwari rwarigirijeho nkana. Namaze umwanya nibaza ibyo namukoreye kugira ngo abe asa atyo.

Ku munsi wa kane, muteruye, numva agakezekezi k’urukundo gatangiye kagaruka. None se, ubundi si umugore wigomwe imyaka icumi yose, yaranyeguriye ubuzima bwe. Ku munsi wa gatanu n’uwa gatandatu, naje gusanga rwa rukundo rwa kera rugenda rwiyongera. Sinigeze mbibwira Amina. Byaranyoroyehe kumuterura uko ukwezi kwagendaga kugana ku musozo. Wenda byari byatewe ni uko nari maze kugira ingufu nyinshi kubera akamenyero ko kumuterura.

Buri gitondo yahitagamo imyenda agomba kwambara. Yageragezaga amakanzu ye hafi ya yose ariko ntabashe kubona iyo yambara. Asuhuza umutima agira ati: “imyenda yanjye yose yambayeho minini nta n’umwe ukinkwira.” Mwitegereje nanjye nsanga yarananutse, ikaba mu by’ukuri ari nayo mpamvu yatumaga binyorohera kumuterura. Nkibitekerezaho numva binkoze ku mutima. Mbona ko yabitse umubabaro n’agahinda ku mutima we. Sinzi uko byanjemo ndamwegera mukorakora mu mutwe.

Nkiri muri ibyo, umwana wacu aba araje, ati: “Papa, isaha yo guterura mama yageze.” Kuri we, kubona se ateruye nyina umusohora byari bimaze kuba ikintu cy’ingenzi mu buzima bwe. Umugore wanjye arembuza umwana aramuhamagara aramwegera aramuhobera cyane. Ubwo nanjye nahise nirengagiza mpisha amaso nirebesha ku ruhande kugira ngo bidatuma nisubiraho ku munota wanyuma. Ubwo mpita muterura, nerekeza iyo mu ruganiriro ngana hanze. Amfatisha ikiganza ijosi atuje kandi mu buryo rwose busanzwe. Ndamufata ndamukomeza; byari bimeze neza nk’umunsi w’ubukwe bwacu. Ariko mbabazwa n’uko yari asigaranye ibiro bike cyane. Ku munsi wa nyuma, ubwo namuteruraga mu maboko, nanirwa gutera intambwe. Umwana yari yagiye ku ishuri. Ndamufata ndamukomeza ndamubwira nti: “sinari nigeze mbona ko ubuzima bwacu bwari bwarabuzemo urukundo.”

Mfata imodoka ngana ku kazi... ngeze aho nkorera mpita nsohoka mu modoka nihuta ntibutse no gusinga mfunze imiryango. Natinyaga ko gutinda byatuma nisubiraho. Nzamuka stairs (escaliers). Amina afungurana ubwuzu umuryango, mpita mubwira ntazuyaje nti: “Umbabarire Amina, singishaka ubutane n’umugore wanjye.

Aranyitegereza, arumirwa. Nuko amfata mu gahanga. Ati: “ufite umuriro?” Mpita nkura vuba ikiganza cye mu gahanga. Nti: “mpa amahoro, Amina, nakubwiye ko ntagishaka ubutane. Kubana n’umugore byarandambiye kubera ko we nanjye tutigeze duha agaciro utuntu duto duto tw’ubuzima bwacu, si uko tutagikundana. Ubu rero, maze kubona ko igihe namutereruraga muzana mu rugo umunsi wa mbere w’ubukwe bwacu ngomba kubikomeza kugeza igihe urupfu ruzadutandukanyiriza.” Amina asa n’ukangutse. Ankubita urushyi rufite ingufu rwirangira ahita ankubitaho urugi ansohora ararira, araboroga. Ndisohokera, mfata imodoka ndagenda.

Ngeze ku iduka ricuruza indabyo, ngurira umugore wanjye indabyo. Umukobwa uzicuruza ambaza icyo nandika ku ikarita. Ndaseka maze nandikaho nti: “nzaguterura buri gitondo kugeza gupfa”
Utuntu duto duto mu buzima nitwo tugira akamaro mu mibanire y’abashakanye. Si inzu, si imodoka, si umutungo, si amafaranga ari muri Banki cyangwa ibindi,…..

Ibi nibyo bituma habaho umunezero ariko byo ubwabyo ntibiwutanga. Bityo rero, shaka umwanya wo kuba inshuti y’uwo mwashakanye hanyuma, musangire utwo tuntu duto duto twubaka urukundo.
Mbifurije urugo ruhire!

Uramutse udasangije ubu buhamya n’abandi bantu, ntacyo byagutwara, ariko uramutse ubikoze, waba utumye nibura urugo rumwe rudasenyuka.

Murakoze

NAWE NIBA WIFUZA UMUKUNZI CYANGWA SE HARI UBUHAMYA BW’URUKUNDO WIFUZA GUSANGIZA ABANYARWANDA WATWANDIKIRA KURI E-MAIL IKURIKIRA:[email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa