skol
fortebet

Ubuhamya: Umunyarwandakazi watandukanye n’umusore bakundanaga kubera guca imyeyo

Yanditswe: Saturday 27, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko arabara inzira y’umusaraba yanyuze ubwo yakundanaga n’umusore baremeranyije kuzabana ariko nyuma, akaza kumutegeka guca imyeyo, yanabikora bigatuma batandukana kandi mbere nta kibazo na kimwe bigeze bagirana.
Mu buhamya bwe, uyu mukobwa wahawe amazina ya Uwayo Peninah kubera impamvu ze bwite yagize ati “ Nitwa Uwayo Peninah ( amazina yahinduwe), mfite imyaka 27 y’amavuko, ntuye mu Murenge wa Remera. Nyuma ya Jenoside, twari dutuye mu Karere ka Rwamagana nisanze nta (...)

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko arabara inzira y’umusaraba yanyuze ubwo yakundanaga n’umusore baremeranyije kuzabana ariko nyuma, akaza kumutegeka guca imyeyo, yanabikora bigatuma batandukana kandi mbere nta kibazo na kimwe bigeze bagirana.

Mu buhamya bwe, uyu mukobwa wahawe amazina ya Uwayo Peninah kubera impamvu ze bwite yagize ati “ Nitwa Uwayo Peninah ( amazina yahinduwe), mfite imyaka 27 y’amavuko, ntuye mu Murenge wa Remera. Nyuma ya Jenoside, twari dutuye mu Karere ka Rwamagana nisanze nta babyeyi mfite, mu gihe cyo guhunga twaburanye nabo kugeza uyu munota.

Byabaye ngombwa ko ndera abavandimwe banjye batatu, twarutanwaga umwaka umwe umwe. Mu 1994 nari mfite imyaka itandatu , ni njyewe wari mukuru kandi nagombaga kurera barumuna banjye tukiga tukabaho ubuzima bugakomeza.

Bitewe n’uko nahoraga mpangayikiye ubuzima bwacu, sinigeze ngira agakungu n’abandi bakobwa b’urungano ngo tujye tuganira utuntu twose.

Niyo babaga bazanye ibiganiro runaka bitewe n’isomo twize nahitaga nitahira nkavuga ko ngiye mu mirimo y’urugo rwacu ko bo impamvu bagenda baganira ari uko basizeyo ababyeyi.

Ubuzima bwacu ntibwigeze buba bubi cyane nubwo twireraga kuko imiryango yacu yatubaye hafi.

Uko namenye ibyo guca imyeyo …

Ngeze mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2002 natangiye kugira inshuti z’abakobwa twaraganiraga kuko bwo nigaga mba mu kigo.

Ndabyibuka twari tumaze kwiga isomo ry’imyororokere y’umugore mu isomo ry’ubumenyamuntu (biology) ubwo nibwo ku nshuro ya mbere umunyeshuri yabajije mwarimu niba guca imyeyo (gukuna ) hari icyo bifasha umugore mu myororokere.

Umwarimu yamusubije ko nta cyo byongera ko ahubwo byari umuco w’Abanyarwanda bo hambere ko ariko umuntu yumvise ashaka gukomeza uwo muco yawukomeza kuko ntacyo utwaye.

Abakobwa b’inkumi twiganaga bajyaga babituganiriza ko umukobwa utarabikoze umugabo we amwirukana nkumva ko wenda ari iby’abakera ndabireka burundu numva ko icyangombwa ari ukwifata.

Naje gukundana n’umusore antegeka guca imyeyo…

Nageze muri Kaminuza 2010 ni ubwa mbere nari nkundanye n’umusore bya nyabyo kuko ubundi n’uwambwiraga ko ankunda numvaga ko ashaka kuntesha amashuri yanjye, ngahita muhindura umwanzi wanjye.

Umuhungu naramunanije , mubwira ko mfite inshuti ariko yanga kubyumva yarakomeje arankunda bitewe n’ukuntu yanyitagaho nanjye natangiye kumukunda noneho bigera aho ntashobora no kubihisha bikagaragarira buri wese.

Muri 2011 nigaga mu mwaka wa kabiri mu gihembwe cya kabiri (semester two), we yigaga imbere yanjye mu mwaka wa gatatu, yambwiye ko anshaka umwanya munini , twahuriye ahantu turaganira nk’uko byari bisanzwe.

Yongeye kunsubiriramo ko ankunda kandi koko nari narabibonye nyuma y’umwaka usaga dukundana.

Yansabye ko twembi tuvugisha ukuri ku bijyanye n’ubuzima butwerekeyeho kuko twari tugeze mu gihe cyo kwizerana bya nyabyo.

Yambajije niba narigeze nkora imibonano mpuzabitsina , naramuhakaniye kandi koko sinari narigeze nyikora. Nawe yambwije ukuri ko atari yabikora na rimwe.

Yambwiye ko nubwo ankunda adashobora kuzashaka umugore utaraciye imyeyo (gukuna ) kuko ari umuco mwiza w’abanyarwandakazi ,utuma umugore n’umugabo baryoherwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina .

Ako kanya nibutse ko ibyo bintu byo guca imyeyo nagiye mbyirengagiza kenshi , byarandemereye kuko sinari niteguye kumureka nari naramaze kumukunda bihambaye.

Twahagurutse aho nta kindi kintu mvuze, narihanganye ariko numvaga ndimo gushira kuko numvaga ntabasha guca imyeyo, kuko nari mukuru kandi niga muri Kaminuza.
Yansabye kubitekerezaho ambwira ko igitumye ambwira ubuzima bwe bwose kandi akansaba ko nazaca imyeyo ari ukugira ngo tuzagire urugo rwiza ruzira gucana inyuma.

Nyuma naje guca imyeyo…

Nyuma yo kunsaba guca imyeyo cyangwa tugatandukana, namwumvishije ko ibyo ntacyo bimaze ko ari imyumvire ya cyera. Yanze kunyumva ambwira ko uretse ko no kuba yarabyumvanye abandi basore n’abagabo bakuze, mama we nawe yabimubwiye ko umukobwa utaraciye imyeyo aba adafite umuco.

Twamaze nk’ibyumweru bibiri narananiwe gufata umwanzuro wo kumureka cyangwa kuba nakora ibyo yansabye (guca imyeyo).

Kumureka byarananiye mubwira ko ngiye gutangira kubikora , yambwiye ko nta gomba kumukinisha kandi koko sinashoboraga kumubeshya, nahise ntangira kubikora
Icyo kibazo nakibwiye umukobwa twabanaga muri cyumba yambwiye ko azabimfashamo.

Uko natangiye gukuna…

Nipfukaga mu maso, umukobwa twabanaga akanshira imyeyo (akankunira) byarambabazaga kuko biryana cyane iyo ukibitangira naje kubimenyera. Numvaga narabyiyemeje.

Nyuma twaje gutandukana…

Ku munsi wo guhabwa impamyabumenyi mu 2013 yaranyerekanye mu nshuti ze no mu muryango we, numvise ko nta gisigaye ndushaho kumwiyumvamo.
Bukeye bwaho yanshimiye uburyo nitwaye mu birori bye, yambajije niba nararangije guca imyeyo namubwiye ko nabirangije.

Yansabye ko turyamana nyuma y’igihe tumaze dukundana agatangira kwishimana n’umukobwa yakunze igihe kinini kuko yari yaranatangiye gutegura ubukwe.

Nabanje kwanga ariko nyuma ndemera nari namaze kumufata nk’umugabo wanjye.

Twamaze kuryamana mbona ntiyishimye, arandakarira, ambwira ko ibyo yari yiteze atari byo abonye kuko yasanze guca imyeyo ari umwanda aho gutera ibyishimo nk’uko yari yarabibwiwe.

Yanyanze urwango rukomeye nkagira ngo bizarangira ariko byarakomeje kuko yambwiye ko nubwo yanduhije akansaba guca imyeyo nkuze adashobora kubana nanjye kuko byamubihiye bikomeye kandi aribwo bwa mbere yari akoze imibonano mpuzabitsina.

Hari ikintu nsigaye nicuza…

Ntabwo nicuza kuba naraciye imyeyo nkuze ahubwo ikintu nicuza gihora kinshengura umutima ni uko inshuro ya mbere nakozeho imibonano mpuzabitsina ariyo yanabaye intandaro yo gutandukana n’umuntu umwe rukumbi nakunze kurusha abandi mu buzima bwanjye.

Agahinda n’inama ku bakobwa

Nterwa agahinda n’umubabaro nagize mu guca imyeyo nkuze ngo nkunde nshimishe umukunzi ariko ubu nkaba ndirira mu myotsi.

Mbona bitagishobotse ko twabana kuko nubwo ambwira ko nta nshuti yindi afite yaransembeye ko atashaka umukobwa bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mu buzima bwe bikamubabaza.

Ndagira inama abakobwa kutita ku byifuzo by’abasore bari hanze aha kuko usanga agusaba ibidashoboka wabimuha nabwo ugahinduka umwanzi.

Ibitekerezo

  • Uyu muhungu ntabwo yamenye ko abenshi ntawishima nyuma y’iyo mibonano ya,, mbere. Cyakora ndanabona yakwangana nabi ku bindi bisanzwe niba yarazinutswe umukunzi we ako kageni kubera icyo kandi ariwe wabimusabye. Il n’est pas honnête et chrétien. Yezu amufashe kuko yashyize umukobwa mu ngorane, asabe imbabazi ntazabeshye ngo arasenga agifite uwo mutwaro yakoreye mugenzi we.

    yoooooo sha sorry warababaye kbsa gusa uwo musore ndamugaye cyane kdi mubuzima iyo ugize nabi byange bikunde birakugarukira

    ndumva uyu mukobwa rwose yarakubiswe kabisa gusa uyu muhungu yarahemutse bikomeye gusa bamugira inama yokwihangana nracike intege NGO yumveko byacitse oyaaaa! bibaho pee ahubwo njye nakygira inama yo gushaka indi nshuti
    kuko mubuzima bibaho kdi ubwo ntiwamurwnganya yumvag babivuga atabizu

    uyu muhungu arabeshya pe! avuga gute ko byamubihiye ari ubwa mbere abikoze? burya ibintu bikubihira bitewe nibyo ubigereranyije. uyu mukobwa namugira inama yo kwiyakira kuko azabona umugabo umukwiye kuko uretse nawe ubikoze rimwe, nababaye indaya babivamo bakabona abagabo

    yooooo!!!! ihangane
    uwo muhungu ni umuhemu pe!! kandi uzabona undi ugukunda byukuri utazakubabariza umutima

    Andika Igitekerezo Hano inamanagiruyumukobwa niyihangane kandinabonundimukunzi akamusabakobaryamana batarabana azamwagire? uwomusorenawe amenyekoyahemukiye uyomukobwa ?

    nukiri ihangane mibuzimabibaho ubu isi urayibonye ubu ugombakugira abaribacyu inama mwihangane.

    nukiri ihangane mibuzimabibaho ubu isi urayibonye ubu ugombakugira abaribacyu inama mwihangane.

    IHANGANE BIBAHO KANDI KOKO NIBA UWO MUSORE YARAKUBWIJE UKURI SIMBIZI WASANGA ARI RUHARWA MUGUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA UKUBA UTARAMURYOHERE NKUKO YARABYITEZE GUSA REKA NKUBWIRE WOWE NAWE NIMBA KOKO MWALI MUKIRAMASUGI NTIMWAGOMBA KURYOHERWA NGE NZI ABANTU BENSHI BAKORA IMIBONANO ALUBWAMBELE BOSE BALAMASUGI UMUHUNGU INSHURO NYINSHI ABIKOMELEKELAMO KUBELA UMUREGO INYUBAHILOYE IBA IFITE NTAWUKONTOLOLE KANDI AJYE YIBUKAKO GUHITA MUNZIRA IMENYEREWE GUCIBWAMO BIROROHA KURUTA GUHANGA INZIRA ARABIZI KO YUCIYE INZI NSHYASHYA UHURA NIBIHURU NIBISHYITSI UBWOLELO WEMUHUNGU NIBA NTABINDI WIKULAGA UKABA UKUNDA UMUKOBWA TEGULA UBUKWE UBUNDI UMENYELEZE INZILAYAWE UZATANGIRA KURYOHERWA MURARANYE AMAJOLO ATATU IRYAKANE UZISHIMA NAWE UMUSHIMISHE UBUNDI GUCA IMYEYO NANGE NARINGIYE GUTANDUKANA NUMUGOLE IJOLO RYAMBELE TWASHYINGIWE NAJE KUMENYAKO GUCA IMYEYO BITUMA BABONA MWAMBALO UHOLAHO INAMA YANGE NIYO KANDI ABANYUMVA MWESE NTIMUZONGELE KUJYA MUTANGA AVANS NGOMWAMAZE KWIZELANA UJYE WIBUKA KO UMUNTU AHINDUKA NKIGICU OK BAY

    Ihangane abahungu nkabo babaho gsa najye nkuyemo isomo rikomeyr kubyo narimperutse kubwirwa nkibyo by awe ihangane uzabona undi ukumara akokababaro kdi nzinrzako azicuza wowe jya usrnga byose bira shoboka

    And oka Igitekerezo Hano yooo pole disi! Abahungu nabahemu uwakubwira ibyambayeho

    Abakobwa duhubukira gukora imibonano kdi nyamara iri mubintu bisenya urukundo, gusa uwawe ntaho ajya uzahura nuwukunda imyeyo kuko byose bigira iherezo

    Gewe uyu mukobwa namwitwarira kuko bigaragara ko ari inzirakarengane.

    Hello Uwayo! Nshuti ntugomba ubu kwicuza, utekereza ku mpitagihe, ati uwo nakunze, ati uwo niyeretse bwa mbere, nibindi nibindi kuko warakinishijwe bihagije! Wowe ba uwo uri we, ibindi ubirekere Imana, kuko ibyakubayeho nabyo biri mu bikugize ubu, wamenye ubwenge/ abantu, I

    Birababaje cyane gsa uwo mukobwa azabona undi

    Hello Uwayo! Nshuti ntugomba ubu kwicuza, utekereza ku mpitagihe, ati uwo nakunze, ati uwo niyeretse bwa mbere, nibindi nibindi kuko warakinishijwe bihagije! Wowe ba uwo uri we, ibindi ubirekere Imana, kuko ibyakubayeho nabyo biri mu bikugize ubu, wamenye ubwenge/ abantu! Imana yaragutabaye, yishimire kdi ukiranuke uyimariremo, yakurinze byinshiii! Ibaze akaga wari kugira mwarashakanye/ mwarabyaranye! Nyagasani yagutabariye hafi, uwaguhemukiye wowe musabire ku Mana, wumve umubabariye muri wowe, ubundi wikomereze urugendo. Njye ndi umusore ukuze, tujya no kugira inzira zimeze kimwe zubuzima: nkubupfubyi, kurera abato bawe ..., hari byinshi twaganira, tukayaga nkinshuti muri rusange, kdi ngo uwugira Imana agira umwumva byukuri, ubishimye wanyandikira kuri <[email protected]>, ibihe bihire

    Hello Uwayo! Nshuti ntugomba ubu kwicuza, utekereza ku mpitagihe, ati uwo nakunze, ati uwo niyeretse bwa mbere, nibindi nibindi kuko warakinishijwe bihagije! Wowe ba uwo uri we, ibindi ubirekere Imana, kuko ibyakubayeho nabyo biri mu bikugize ubu, wamenye ubwenge/ abantu! Imana yaragutabaye yishimire kdi uyimariremo, yakurinze byinshi, ibaze akaga wari kugira mwarabanye/ mwarabyaranye, yagutabariye hafi rero! Uwaguhemukiye wowe musabire ku Mana, wumve umubabariye muri wowe, ubundi wikomereze urugendo. Njye ndi umusore uciye akenge, tujya no kugira ibibazo by’ubuzima bimwe: nkubupfubyi, kurera abato bawe,...., hari byinshi twaganira, tukayaga nkinshuti muri rusange, kdi ugira Imana agira uwumwumva byukuri, ubishimye rero wanyandikira kuri <[email protected]>, ibihe bihire

    pleas niba uwo.mukobwa acyiri umukobwa nkuko abivuga akaba yaratandukanye nishutiye yambere mwamfasha mukampa numberye nkazavugana nawe Pleas ndabasabye muyimpe iyajye ni (0722666143)

    pleas niba uwo.mukobwa acyiri umukobwa nkuko abivuga akaba yaratandukanye nishutiye yambere mwamfasha mukampa numberye nkazavugana nawe Pleas ndabasabye muyimpe iyajye ni (0722666143)

    Ekasha ntampamvu yo kumuhangayikira cg NGO wicuze uzabona uwawe kandi mubazabana iriyambwa yireke numurizo wayo
    Gusa ni feke ndamugaye buriya ahubwo numuswa ntanibyo azi nugupfubya gusa

    Ekasha ntampamvu yo kumuhangayikira cg NGO wicuze uzabona uwawe kandi mubazabana iriyambwa yireke numurizo wayo
    Gusa ni feke ndamugaye buriya ahubwo numuswa ntanibyo azi nugupfubya gusa

    Hello Uwayo! Nshuti ntugomba ubu kwicuza, utekereza ku mpitagihe, ati uwo nakunze, ati uwo niyeretse bwa mbere, nibindi nibindi kuko warakinishijwe bihagije! Wowe ba uwo uri we, ibindi ubirekere Imana, kuko ibyakubayeho nabyo biri mu bikugize ubu, wamenye ubwenge/ abantu! Imana yaragutabaye, yishimire kdi ukiranuke uyimariremo, yakurinze byinshiii! Ibaze akaga wari kugira mwarashakanye/ mwarabyaranye! Nyagasani yagutabariye hafi, uwaguhemukiye wowe musabire ku Mana, wumve umubabariye muri wowe, ubundi wikomereze urugendo. Njye ndi umusore ukuze, tujya no kugira inzira zimeze kimwe zubuzima: nkubupfubyi, kurera abato bawe ..., hari byinshi twaganira, tukayaga nkinshuti muri rusange, kdi ngo uwugira Imana agira umwumva byukuri, ubishimye wanyandikira kuri <[email protected]>, ibihe bihire

    Wibabara buriya ntiyaruwawe uwawe arahari niyowaba ubyayegatanu nibyo utarabikoze mwikuremo

    Barahurura!!

    Humura nshuti uwakubabaje numuntu. Ariko uzaguhoza nuwaremye uwo muntu kdi mureke nawe ashobora kuzicuza kdi komeza uhumure Imana yagukijie umuteramwaku kubuzima bwawe.komeza Witware d neza kdi usenge. Uzabona umukunzi nyawe

    Imporere mama. Uyu musore nkubwize ukuri nta byo azi. Ahubwo ugize Imana. Uyu yari kuzaguhangayikisha. Ihe amahoro. Usabe Imana imbabazi ku cyaha wakoze. Ubundi wifate kandi ugendere ku mahame yawe, ntutwarwe n’ibitekerezo by’abasore. Uzabona uwawe kandi azagukunda kurushaho

    Iyi nkuru sibwo bwambere nyibonye..... ariko uyuimuhungu ni zezenge!!!!! yamenyeko bibishye gute kandi yarasanzwe atazi uko bimera???
    usibye ubujarame nuko bimera wo kabura ubwenge weeee.

    N’ubundi kwari ukugucenga. Itonde utuze kandi uzabona umukunzi uzakwibagiza ibyo byose. umukunzi ushaka kubaka urugo rutari iby’abana n’imyeyo.

    ihangane muvandi
    guza izere imana

    ihangane muvandi
    guza izere imana

    Andika Igitekerezo Hano Mpamagara kuriyi thelephone nkuvugishe 0783415510

    Andika Igitekerezo Hano Mpamagara kuriyi thelephone nkuvugishe 0783415510

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa