Ubukwe bwa Miss Sharifa bwatashywe n’abakobwa bahatanye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 [AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 02, Jul 2018
Umuhoza Sharifa wambitswe ikamba ry’umukobwa wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2016, akanaba igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda yasabwe ndetse aranakobwa mu muhango ukomeye wabereye iwabo mu Karere ka Musanze.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018. Miss Umuhoza Sharifa nyuma yo kwambikwa impeta n’ umukunzi we Niyonteze Thierry yasabwe ndetse aranakwa ibirori byabereye iwabo ku ivuko mu Karere ka Musanze ku Kamuhoza-Muhabura.
Uyu muhango wagaragayemo abakobwa bahatanye na Miss Sharifa Umuhoza mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 barimo Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, Mutoni Jane[Miss Rwanda Heritage 2016], Miss Uwamahoro Ariane watowe nk’uzi kubana neza kurusha abandi icyo gihe, Isimbi Eduige, n’abandi.
Biteganyijwe ko Taliki ya 14 Nyakanga 2018 hazaba umuhango wo guhana isezerano hanyuma basangire n’inshuti zabo mu busitani bwa Garden i Kinyinya.
REBA AMAFOTO





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *