Mbere y’ uko inda y’ umukobwa cyangwa umugore iba nini hari ngo abe yakeka ko atwite hari uburyo 6 yakoresha bikamwongereza icyizere yashingiraho ahamya ko yaba yarasamye nubwo budasimbura kujya kwa muganga.
Ubwo buryo butandatu bwose bushingiye ku kwipima akoresheje inkari n’ ibikoresho byo mu rugo birimo isabune, umuti w’ amenyo, isukari n’ ibindi.
1. Umuti w’ amenyo
Uretse kuba umuti w’ amenyo ukoreshwa mu gusukura amenyo abenshi banawukoresho bagamije kumenya niba barasamye cyangwa niba batarasamye. Ufata inkari ukazishyira mu gikoresho, ukongeramo umuti w’ amenyo muke, iyo uwo muti uhindutse ubururu biba ari ikimenyetso cy’ uko wasamye.
2. Umunyu w’ urugera w’ utubuye
Hirya yo kuba umunyu w’ urugera ushyirwa mu biryo bikagira icyanga, unakoreshwa mu kwipima inda. Ufata inkari ugakazishyira mu gikombe ukogashyiramo uwo munyu w’ utubuye ugategereza nk’ amasaha abiri, iyo uwo munyu wose ushonze uba warasamye.
3. Eau de javel
Ufata inkazi ukazishyira mu kirahuri, ukongeramo agafuniko nka eau de javel. Iyo uhise ubona urufuro rwinshi ukabona inkari zihindutse orange yijimye, biba ari ikimentetso cy’ uko utwite.
4. Isabune
Ufata agace k’ isabune ukagashyira mu gikombe cya plastike, ugasukaho inkari, ugategereza kuva ku minota 2 kugera kuri 5 iyo uhise ubona urufuro biba ari ikimenyetso cy’ uko wasamye.
5. Vinegere (vinaigre)
Ufata vinaigre ukayishyira mu gikombe cya pulasitiki ugasukamo ka vinaigre, ugategereza iminota kuva kuri 3 kugera kuri 5 iyo urwo ruvange rufashe ibara ni ikimenyetso cy’ uko utwite.
Kuri vinaigre ni byiza cyane gukoresha inkari za mu gitondo gusa n’ ahandi byaba byiza arizo ukoresheje.
6. Isukari
Iyo ufashe isukari wayishyira mu kirahuri kirimo inkari, igahita ikora ikintu k’ ikibumbe gikomeye ni ikimenyetso cy’ uko wasamye.
Nk’ uko Umuryango ubikesha Afrikmag.com ntabwo ubu buryo bwose uko ari butandatu bwizewe 100%, ugirwa inama yo kujya kwa muganga ugakorerwa n’ ikizamini cy’ amaraso.
Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Ese ubu buryo birashoboka ko bwerekana igisubizo cyanyacyo?
Wabikoresha hashize igihe kingana ute usamue
Wahagarika iyo nda gute imaze icyumweru
Ese ushobora kurenza ibyumweru bibiri utaramenyako wasamye?
Ese naburyo wahagarika iyo nda imaze Icyumweru
Ese naburyo wahagarika iyo nda imaze Icyumweru
Ese naburyo wahagarika iyo nda imaze Icyumweru
Ububuryo bwokwipima ko utwite wabikora hashuze igihe kingana iki ukoze imibinano namugenzi wawe ese ntaburyo wahagarika iyonda uramutse utwite??
ese ibi wabikora hashize igihe kingana iki ukoze imibonano mpuzabitsina?
ubu ibi nibyo koko??