skol

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore barushwa ubwiza n’abagabo babo bibagiraho ingaruka

Yanditswe: Friday 06, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Ni kenshi wumva abantu bavuga ko abantu runaka bashakanye bataberanye hashingiwe ku buranga bwabo bakabifata nk’aho hari uwahenze undi ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi bishobora kubatandukanya kubera ko umugore aba acyeka ko amuca inyuma.

Abagore aho bava bakagera bashaka kugaragara neza imbere y’abo bashakanye ariko bagahura n’ingaruka z’ibyo bakora bashaka kunanuka kuko usanga bafata indyo zishobora no kubangiza.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 113 (couples) bubatse ingo bataramara amezi ane babana kandi bari mu kigero cy’imyaka 20 batuye mu mujyi wa Dallas, bakaba baremeye kugira icyo batangaza ku bijyanye n’uburanga bwabo hamwe n’abo bashakanye.

Bwerekanye ko abagore barushwa uburanga n’abagabo babo bakora uko bashoboye mu gushaka kuguma bameze neza imbere y’abo bashakanye bigatuma barya nabi batubahiriza gahunda y’imirire, bakiyima bimwe na bimwe.

Si ibijyanye n’imirire gusa kuko banakora za siporo zo kubafasha kugira imiterere myiza kugira ngo nibura uko bashakanye bameze kwe guhinduka.

Tania Reynolds witegura kuba umuganga muri kaminuza ya Florida yagize ati “ Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko kugira umugabo ukurusha uburanga biteza ingaruka ku bagore bibakururira ibyago.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa