UBUSHAKASHATSI:Gukora imibonano mpuzabitsina nk’ibanga ryo gusinzira neza
Yanditswe: Saturday 28, Jul 2018
Niba wifuza gusinzira neza ukaruhuka bya nyabyo, ubushakashatsi bwagaragaje ko gukora imibonano mpuzabitsina ari ibanga rikomeye ryagufasha.
Ubu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza imwe yo mu gihugu cya Australia, ibukorera ku bantu basaga 450, bari hagati y’imyaka 18 na 70, maze dogoteri Michel Lastella inzobere mu bijyanye n’ibitotsi yasanze abagera kuri 2/3 bose bahamya ko iyo bakoze imibonano mpuzabitsina basinzira neza kurusha iyo batayikoze.
Kugira ngo ibi bigukundire ariko, usabwa kuba wakoze imibonano mpuzabitsina ukagera ku ndunduro y’ibyishimo(orgasme) kuko mu gihe cyabyo umubiri ukora umusemburo wa ocytocine bakunda kwita umusemburo w’urukundo, ukaba ugabanya umunaniro(stress) ndetse ukongera gutuza no kumererwa neza mu bitotsi.
Byumvikane neza rero ko icyo usabwa atari ugukora imibonano mpuzabitsina gusa, ahubwo ugomba no kugera ku ndunduro y’ibyishimo kugira ngo umubiri ukore uyu musemburo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *