skol

Ubuzima bubi indaya zibamo bukwiye kubera isomo abakobwa bashaka kubwishoramo[ AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 09, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Uburaya buvugwaho ko ari umwuga ushaje kurusha iyindi yose ku isi . Nubwo bamwe bawita umwuga ndetse hakaba hari n’ibihugu bishiraho amategeko njyenderwaho bikemerera abakobwa kwicuruza ku bagabo bamwe mu bakora aka kazi bavuga ko ntakiza cy’ uburaya kuko ari akazi ushobora kwanduriramo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bityo ugapfana ntacyo wigejejeho mu buzima bwawe.

Abanyamadini bo babivuga neza ko gusambana ari icyaha kibi kandi Imana yanga urunuka kuko gikoreshwa kandi kigakorerwa mu mubiri w’umuntu ufatwa nk’urusengero nkuko ibyanditswe byera bibivuga.Ntabwo turi butinde ku ntera uburaya bugezeho ku isi cyangwa se amoko yabwo kuko muri iyi minsi aho ikoranabuhanga rya Internet riziye ibintu byahinduye isura.

Muri iyi nkuru turibanda gusa ku kwerekana ubuzima bubi abakora uburaya babamo. Ibi ni mu rwego rwo gukangurira abajya bashaka kubwishoramo cyangwa se abajya bagira ababashuka bashaka kububajyanamo ko babamaganira kure kuko nta byiza bibamo.

Aya mafoto aragaragaza mu buryo nyabwo ubuzima bubabaje abakora uburaya babamo umunsi ku wundi.

Barara ku muhanda bategereje abagabo

Ntibakunda kujya aho amatara abamurika kubera ko ibyo bakora nabo bazi neza ko ari icyaha.

Bateza imvururu ku mihanga

Barara amajoro bajyenda bashaka aho bakura amaronko.

Boyambika ubusa kugirango bakurure abagabo

Batera iperu ku mahuriro y’imihanda bazi neza ko hanyura abantu benshi.

Baba bifuza abagabo bafite amafaranga ndetse batunze ibya mirenge.

Akenshi hari igihe baburanirwa babuze abakiriya.

Ayo ni amafoto agaragaza ubuzima abakobwa b’indaya babayemo uramutse ushaka kubwishoramo izirengere n’ingaruka uzakuramo kuko "Amagara araseseka ntayorwa".

Ibitekerezo

  • NTAKWOMUTAGIRANUKOMUBWIRABATUMVA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa