skol

Uganda bamuritse umuti bakoze wa Covid-19

Yanditswe: Thursday 28, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni kuri uyu wa 27 Mutarama 2021 yamuritse umuti witwa UBV-01N yizera ko ushobora kuvura abarwayi b’icyorezo cya Covid-19.

Nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje, uyu muti wakozwe n’abahanga mu by’imiti bo muri Uganda, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Makerere n’ibitaro bikuru bya Mulago.

Uyu Mukuru w’Igihugu mu ijambo yafashe ubwo yamurikaga uyu muti utunganyijwe mu bimera by’iwabo, yashimiye abahanga mu bya siyansi by’umwihariko aba baganga bakoze uyu muti, ku bw’uruhare bagira mu gufasha Uganda kwigira, ntitegereze inkunga z’amahanga.

Ati: “Ntabwo tuzemera gutega amaboko. Tugomba kubaka Uganda yigenga, idategereza ubufasha buturutse hanze.” Aboneraho no gusezeranya abahanga muri siyansi ko muri iyi manda ya gatatu aherutse gutorerwa, bagomba kuzajya bahembwa neza, ati: “Muri iyi manda, imwe mu ntego zanjye zirindwi ni uko abahanga muri siyansi bajya bahembwa neza. N’ubwo twaba tudafite amafaranga, abahanga bacu bagomba kujya babona umushahara uhagije.”

Ku nshuro ya mbere uyu muti urageragerezwa ku barwayi 128 barwariye Covid-19 mu bitaro bikuru bya Mulago. Mu cyiciro cya kabiri, uzageregerezwa ku bantu 120,000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa