Uganda: Umugabo yarongoye abagore batatu umunsi umwe [AMAFOTO]
Yanditswe: Sunday 01, Jul 2018
Umugabo w’imyaka 50 ukomoka mu gihugu cya Uganda yakoze ubukwe n’abagore batatu bavukana umukuru muri bo asanzwe afite abana batanu yabyaranye n’undi mugabo bari bamaranye imyaka 20.
Uyu mugabo witwa Mohammed Ssemada ukomoka mu bwoko bw’Abawagisu yakoze ubukwe n’abagore batatu bavukana ari bo Salmat Naluwugge w’imyaka 48 unafite abana 5, Mastulah Nawanje w’imyaka 24 ndetse na Jameo Nakayiza w’imyaka 27.
Ubu bukwe bwabereye mu mujyi wa Wakiso muri Uganda ahari hateraniye imbaga nyamwishi y’abantu batangariraga ubwo bukwe.
Icyatangaje abantu kurushaho ni uko Naluwagge yashakanye na Ssemada asanzwe afite undi mugabo banabyaranye abana 5.
N’ubwo uyu mugabo Ssemada yagaragaje ko ari umukene yavuze ko yishimiye ubu bukwe yakoze ndetse ko aba bagore batatu yashatse ari umugisha w’Imana.
Naluwagge wavugiye barumuna be yavuze ko ashimira Imana ko yabafashije bagakora ubukwe bwiza ndetse bishimiye cyane gukorera ubukwe umunsi umwe kuko bigaragaza ko Ssemada abakunda kimwe kandi abaha umwanya ungana mu buzima bwe.
Yagize ati “Ndashimira imana kuba Ssemada twese yaturongoreye rimwe. Bigaragaza ko twese adutekereza, adukunda kandi adufata kimwe mu buzima bwe.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *