Umuhanzikazi wo muri Uganda ’Jackie Chandiru’ wakunzwe cyane yongeye agaruka ib’umuntu nyuma yo kuba imbata y’ibiyobyabwenge bikaze[AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 05, Feb 2020
Umuhanzi Jackie Chandiru wakunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo ‘Take It Off’ yakoranye na Urban Boyz, umaze igihe mu Bitaro azira gukoresha ibiyobyabwenge bikaze nyuma yo gutora urutege yasabye umuryango we kumureka agakora umuziki yanga gukomeza kwicisha abafana be irungu.
Jackie Chandiru wahoze mu itsinda rya Blue 3 aho yaririmbanaga na Cindy ndetse na Lilian Mbabazi, nyuma yo kujyanywa mu kigo cyita ku basaritswe n’ibiyobyabwenge ndetse bikamuviramo uburwayi bw’umutima bwatumye abagwa hakanacicikana inkuru zimubika yatoye agatege asaba umuryango we kumureka agakora ibyo yumva umutima we ukunze.
Inkuru dukesha howwebiz, ivuga ko yagarutse ndetse akaba asezeranya abafana kutazabicisha irungu vuba akaba yitegura kubasangiza indirimbo nshya no kugaragara mu bitaramo.
Jackie chandiru azwi cyane mu ndirimbo “Gold Digger”,”Take It Off ft Urban Boyz”, “Gwoyagala”, “Bakusigula Nyo”, “Oli Vitamini” n’izindi nyinshi.
Jackie Chandiru ibiyobyabwenge byari byaramubase mu buryo bukabije
Byageze n’aho bamubika mu bapfuye kubera ko babonaga atazongera kuba umuntu muzima kubera ibiyobyabwenge
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *