skol
fortebet

Umubyeyi ndetse akaba n’umuhanzikazi wo muri Nigeria ukina Filime z’urukozasoni ,ahamya ko gukina izi Filime ari impano itagirwa na buri wese(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 06, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime ukomoka mu gihugu cya Nigeria akibera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yakuriye inzira ku murima Abanyanigeria bamusaba kureka gukina filimi z’urukozasoni (Porono) avuga ko usibye kuba kuzikina ari akazi kamutunze ari n’impano ye. Afro Candy gukina filime z’urukozasoni yabigize umwuga
Judith Chichi Okpara Mazagwu uzwi cyane nka Afro Candy yari amaze igihe anengwa n’Abanyanigeriya batari bake bavuga ko atakagomye gukina filime z’urukozasoni ngo kuko (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime ukomoka mu gihugu cya Nigeria akibera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yakuriye inzira ku murima Abanyanigeria bamusaba kureka gukina filimi z’urukozasoni (Porono) avuga ko usibye kuba kuzikina ari akazi kamutunze ari n’impano ye.

Afro Candy gukina filime z’urukozasoni yabigize umwuga

Judith Chichi Okpara Mazagwu uzwi cyane nka Afro Candy yari amaze igihe anengwa n’Abanyanigeriya batari bake bavuga ko atakagomye gukina filime z’urukozasoni ngo kuko uretse no kuba zitamwubahisha nk’umugore ukuze ufite abana binahesha isura mbi igihugu cya Nigeriya.

Ubwo yaganiraga na urubuga rwa interineti rukorera muri Nigeriya rwitwa GossipMill ku wa 04 Kamena 2017 yavuze ko abantu badakwiye kwivunira ubusa bamubuza gukina izi filimi z’urukozasoni kuko adashobora kubireka kuko abikora nk’akazi kamututse akandi akaba anafite impano yo kubikora.

Yagize ati “Ni akazi kanjye ni na ko gatuma mbaho. Nkunda gukina bene ziriya filime kuko nibyo mfitemo impano kandi n’abafana banjye barabikunda kubera izo mpamvu sinitaye ku byo abantu bavuga kuko usanga ari nabo bagaruka bakazireba. Nkunda kuzikina kandi n’abantu benshi bakunda gukinana nanjye, nzi gushimisha abagabo kandi buri gihe usanga banagaruka ngo twongere”

Abajijwe uko abana be bafata ibi bikorwa bye byo gukina filimi z’urukozasoni yavuze ko muri Amerika buri muntu wese abaho uko ashaka anongeraho ko icy’ingenzi ari uko yabareze bagakura ndetse kuri ubu bakaba bashobora kwibeshaho ubwabo.

Yagize ati “Tuba muri Amerika aho ushobora gukora icyo ushaka kigushimishije iyo utica amategeko, ikindi sinareba filimi zanjye ndi kumwe n’abana kandi banazirebye nta kibazo kuko sinababazwa nuko babifata. Narabareze ndabakuza ubu nabo bashobora kwibeshaho”

Uyu mugore yakomeje ahakana amakuru avuga ko akina filime z’urukozasoni ngo ababaze uwahoze ari umugabo we akavuga ko ahubwo abikora kuko abikunda.

Yagize ati “Numvise hari abavuga ngo nabaye inyamaswa kugira ngo mbabaze uwari umugabo wanjye, ndakubwiza ukuri sibyo na gato. Mbikora kuko mbikunda”

Usibye kuba ari umukinnyi wa filime n’umuririmbyi, Afro Candy yashinze inzu itunganya filime yitwa Invisible Twins Productions LLC.

Ibitekerezo

  • Ibaze ko avuga ko abamubuza bagaruka bakazireba .vrmt birabaje nukwisubiraho kukp no kuzireba uba ubashyigikiye .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa