skol

Umufasha wa Perezida wa Zimbabwe yarokotse impanuka ikomeye,umwe mu barinzi be ahasiga ubuzima abandi barakomereka bikomeye[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 26, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umufasha wa Perezida w’igihugu cya Zimbabwe yarokotse impanuka ikomeye y’imodoka imwe mu zari zimuherekeje irangirika mu buryo bukabije.

Auxillia Mnangagwa yarokotse impanuka yari ihitanye ubuzima bwe yabaye ejo ku wa Gatanu mu gace ka Muzarabani, umwe mu barinzi be ahasiga ubuzima abandi batatu barakomereka bikomeye.

Perezida yahise ajya gusura abari barinze umufasha we, Auxillia Mnangagwa

Ibinyamakuru muri Zimbabwe bivuga ko imwe mu modoka zari ziherekeje uyu mufasha wa Perezida yafashe feri nabi maze iribirindura irenga umuhanda.

Imodoka yarenze umuhanda yageragezaga kutagonga iyo umufasha wa Perezida yarimo kuko zari zikurikiranye.

Umwe mu barinzi ba Auxillia Mnangagwa nawe yahise ajya muri Koma nyuma yo gukomereka bikomeye

Auxillia yari mu rugendo agiye gutanga ubufasha ku miryango ibayeho mu buzima bubi hafi n’umupaka wa Mozambique.

Perezida wa Zimbabwe yagiye gusura umugore we aho arwariye mu bitaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa