Umugabo bamusanze munda y’inzoka yo mu bwoko bw’uruziramire ifite metero 7 z’uburebure[AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 09, Jun 2018
Umugabo ukomoka mu guihugu cya Indonesia mu ntara ya Sulawesi wari umaze igihe aburiwe irengero, bamusanze mu nda y’uruziramire rwamumize yapfiriyemo.
Uyu mugabo uzwi ku mazina ya Akbar abo mu muryango bamaze igihe kingana n’amezi 4 baramubuze aho yabuze mu mpera za Gashyantare ubwo yari avuye iwe agiye mu murima bategereza ko ataha ariko amaso ahera mu kirere. Bikimara kumenyekana ko Akbar wari ufite imyaka 25 yaburiwe irengero, abo mu muryango we bitabaje abashinzwe umutekano ngo babafashe gushaka umuntu wabo.
Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo abashinzwe umutekano bahise berekeza aho uyu mugabo yari yaragiye guhinga mu murima maze basanga yariwe cyera n’ inzoka nini y’uruziramire ifite uburebure bwa metero 7.
Mashura, umuvugizi wa police muri ako gace ka Sulawesi aganira na BBC yagize ati” abaturanyi be bamushatse ntibamubona ariko bageze hafi y’umurima aho yari yaragiye bahasanga bahasanze uruziramire mu rwego rwo kumenya ko rwamuriye basanze bimwe mu bice by’umubiri we byose biri munda yaryo ndetse n’imyenda yari yambaye.
Ubusanzwe izi nzoka z’uruziramire ni zimwe mu bikururanda bibaho birebire cyane ku isi. Ubusanzwe nti zikunda kwica abantu ariko iyo ziramutse zibikoze zibanza kwizingira kuwo zigiye kwica zikamubuza umwuka, yamara kuvamo umwuka zigahita zimumira.
Ibitekerezo
This is a very sad story indeed.Twihanganishije bene wabo.Ariko tujye twibuka ko mu isi nshya ivugwa muli2 Peter 3:13,tuzabana amahoro n’inyamaswa.Bisome muli Yesaya 11:6-8.Ibibazo byose dufite bizavaho,ndetse n’indwara n’urupfu.Nabyo bisome muli Ibyahishuwe 21:4.