skol

Umugabo wahoberanye n’intare bari bakumburanye bagashirana urukumbuzi yatangaje isi yose[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 28, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Mexique Umugabo witwa Adolfo yatangaje abatari bacye nyuma yo guhoberana n’intare y’ingore bagashirana urukumbuzi nyuma y’igihe kirekire batabonana amaso kuyandi.

Iy’intare y’ingore yitwa Kiara.Yatunzwe na Adolfo imyaka myinshi ikiri icyana ariko nyuma uyu mugabo aza kuyohereza mu muryango wita ku nyamaswa muri iki gihugu kugirango ube ariwe ukomeza kuyikurikirana ibana n’izindi.

Ikinyamakuru The Mirror kiravuga ko uyu mugabo yafashe iy’intare y’ingore ikiri icyana atangira kuyirera no kuyitoza kubana n’abantu.Yashyizwe mu muryango wita ku nyamanswa muri Mexique witwa Black Jaguar-White Tiger Foundation kugira ngo yitabweho mu buryo bwihariye kandi buboneye.

Amashusho n’amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo ahoberana n’iyi nyamaswa byimbitse.Izamura amaguru yayo nawe agatega amaboko bakajya kureshya.

Iyi ntare Kiara ihobera Adolfo, imushyira ku butaka bagakina mu buryo bwatunguye ubwo benshi uyu mugabo yari yayisuye mu kigo isiga ibamo.Abantu benshi batangariye cyane iriya ntare bitewe n’uburyo yitwaye kuri Adolfo imwereka urukundo rudasanzwe.

Ni mu gihe bisanzwe bizwi ko intare ari mu nyamaswa zinkazi bitakorohera buri wese gukinisha uko ashatse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa