Umugabo yakatiwe igifungo cy’iminsi 40 azira gushyira urusenda mu ikariso y’umugore we
Yanditswe: Friday 08, Jun 2018
Umugabo mu gihugu cya Uganda yakatiwe igifungo cy’iminsi 40 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gushyira urusenda mu ikariso y’umufasha we.
Uyu mugabo uzwi ku mazina ya Moses Okello ukomoka mu gace ka Bala mu Karere ka Kole ni we wakatiwe igifungo cy’iminsi 40 azira gushyira urusenda mu ikariso yumufasha we.
Nyamugore yamushinjije ko yashyize urusenda mu ikariso maze amushishikariza kuyambara avuga ko iyo amubonye ayambaye bimugwa neza cyane.
Yagize ati ” Yanshishikarije kuyambara avuga ko igihe nyambaye yishima cyane maze antera kuyambara kuri uwo munsi.Nagize uburyaryate ngerageza kwoga ariko biranga.”
Uyu mugore amazina ye yagizwe ibanga yatangarize urukiko ko yahuye n’isanganye mu bice by’ibanga.
Daily Monitor ivuga ko uyu mugabo we yireguye avuga ko yakinishaga umugore we bisanzwe ariko yemera ko yashyize urusenda mu ikariso yumufasha we niko guhita bamukatira igifungo cy’iminsi mirongo 40 kugirango abanze yumvishwe uburemere bw’icyaha yakoze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *