Muhammad al-Maghrabi, w’imyaka 41 y’amavuko, wo mu gihugu cya Yemen yarasiwe ku karubanda hifashishijwe imbunda ya Mashinigani [machine gun] bitewe n’icyaha cya bunyamaswa yakoreye ku mwana w’imyaka itatu y’amavuko agahita anamwivugana. Nk’uko byatangajwe n’ ibinyamakuru bitandukanye birimo The Sun n’ ibindi , Muhammad al-Maghrabi, w’imyaka 41, yarasiwe ku karubanda azira gusambanya no kwica, Rana Yahya Al-Matari, umukobwa muto cyane [ufite imyaka itatu y’amavuko]. Amakuru akomeza avuga ko uyu (...)
Muhammad al-Maghrabi, w’imyaka 41 y’amavuko, wo mu gihugu cya Yemen yarasiwe ku karubanda hifashishijwe imbunda ya Mashinigani [machine gun] bitewe n’icyaha cya bunyamaswa yakoreye ku mwana w’imyaka itatu y’amavuko agahita anamwivugana.
Nk’uko byatangajwe n’ ibinyamakuru bitandukanye birimo The Sun n’ ibindi , Muhammad al-Maghrabi, w’imyaka 41, yarasiwe ku karubanda azira gusambanya no kwica, Rana Yahya Al-Matari, umukobwa muto cyane [ufite imyaka itatu y’amavuko].
Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo yarasiwe imbere y’imbaga nyamwinshi y’abaturage, harimo n’abari bari gufata amashusho y’iyicwa rye. Byabereye mu murwa mukuru wa Sanaa. Bamukuye muri gereza yari afungiwemo, azanwa mu modoka ya gisirikari amaboko azirikiye inyuma, bamugejeje aho igikorwa cyo kumwica cyabereye bamuryamisha hasi yubitse inda, umupolisi amuhera inyuma amurasa amasasu mu mugongo akoresheje imbunda ya Mashinigani.
Muhammad al-Maghrabi, wahanishijwe iki gihano hakurikijwe itegeko ryo muri Yemen, gusa abantu bo bakavugako batapfa kubona igihano cyahwana n’amahano yakoze. Uyu mugabo warasiwe ku karubanda, yemeye icyaha yakoze cyo gufata Rana Yahya Al-Matari ku ngufu akanamwica ku munsi wa mbere wa Eid al-Fitr.
Hakoraniye abantu benshi cyane, bareba banafotora iyicwa rya Muhammad al-Maghrabi
Ibitekerezo
Uwo Mugabo Ndibaza Koyaragwaye Mumutwe Kuk Ntamunt Ukomey Yafat Akana Nkako
nukuri ayo namahano akabije kandi birababaje pe ntakindi gihano yarakwiriye usibye