skol
fortebet

Umugabo yakubiswe n’inkuba asanze umushoferi we aryamanye n’umugore we

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Yatunguwe no gusanga umugore we n’umushoferi we bari kwishimana
- Umugore yamuciye inyuma yisangira umushoferi wabo

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Nigeria mu gace ka Ikeja muri Lagos, umugabo yaguye mu kantu nyuma yo gusanga umugore we aryamanye n’umushoferi bari basanzwe bakora mu bikorwa bye by’ubucuruzi.

Uyu mugabo ngo yamaraga iminsi myinshi mu bikorwa bye by’umucuruzi byatumaga mu rugo ahamara umwanya muto cyane. Ibi bikaba ari byo byatumye umugore we ananirwa kwihangana maze akajya aryamana n’umushoferi wabakoreraga ariko iminsi y’igisambo ngo ni 40 yashyize abagwa gitumo.

Uyu mugabo ngo umunsi umwe ubwo yavaga ku kazi ke mu buryo busa n’ubutunguranye yasanze umugore we n’umushoferi wabo bari kumwe mu buriri barimo kwineza ni uko bagwa mu kantu.

Uyu mugabo akimara gufata umugore we n’umushoferi we bari mu buriri, bombi baguye mu kantu bahita bamusaba imbabazi, ni uko nawe ababwira ko yababariye ariko yifuza ko uyu mugore n’uyu mushoferi bahita bajya kwibanira. Ariko umushoferi akavanwa ku kazi n’aho umugore agahita atandukana n’umugabo we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa