skol
fortebet

Umugabo yatangaje benshi nyuma yo kwica Umupasitori akamurya akaza no kumugaburira abashyitsi be

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Umugabo wo muri Nigeria yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kwica umupasitori yarangiza akamurya akanamugaburira abashyitsi be. Uyu witwa Roland Peter w’imyaka 47 yatawe muri yombi ari mu gikoni nyuma yo gukora ubu bwicanyi.
Nkuko umukuru w’igipolisi muri River State, Zaki Ahmed yabitangarije ikinyamakuru The Mirror cyo mu bwongereza, yavuze ko pasiteri Samuel Okpara yishwe nyuma yo gushimutwa mu byumweru bibiri bishize. Nyuma aza kwicwa aciwe umutwe, maze bamukuramo amara.
Byabaye (...)

Byabaye ngombwa ko igipolisi gishyiraho ibihembo ku muntu wari gutanga amakuru yari gutuma umwicanyi afatwa, maze nyuma y’amasaha menshi y’iperereza hatabwa muri yombi abantu 25 bashinjwa kuba mu gatsiko k’abantu kazwiho gushimuta abantu no kubica.

Umwe mu bagize aka gatsiko witwa Roland Peter, akaba ari we ushinjwa kurya abantu, aho igipolisi cyemeza ko yakoresheje amara n’umwijima bya pasitoro agakoramo isosi akayigaburira bagenzi be. Uyu Peter akaba yemera ko azi nyakwigendera, ariko agahakana ko yamwishe.

Mu rugo rwa Peter kandi nk’uko ikinyamakuru The Mirror cyo mu Bwongereza kivuga, ngo hanasanzwe imbunda polisi ivuga ko zakoreshwaga n’abagize ako gatsiko k’abagizi ba nabi mu bikorwa byabo by’iterabwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa