Umugabo yatunguje umugore we ubugome bw’ indengakamere
Yanditswe: Thursday 13, Jul 2017
Umugore witwa Hawa Akhter w’imyaka 21 y’amavuko yatunguwe kandi ababazwa bikomeye n’ubugome ndengakamere yakorewe n’umugabo we, ubwo yari yamusezeranyije kumukorera akantu gatunguranye (surprise).
Ibi rero bikaba byarabereye muri Bangladesh, ubwo Rafiqul Islam, w’imyaka 30 y’amavuko yahoraga abwira umugore we ko adashaka ko yakomeza amashuri ye ngo hato atazagera ku rwego rwo hejuru akamurusha cyane.
Ubwo rero uyu mugabo yasezeranyaga umugore we kumutungura, yamwatse akaboko ngo amuhe (…)
Umugore witwa Hawa Akhter w’imyaka 21 y’amavuko yatunguwe kandi ababazwa bikomeye n’ubugome ndengakamere yakorewe n’umugabo we, ubwo yari yamusezeranyije kumukorera akantu gatunguranye (surprise).
Ibi rero bikaba byarabereye muri Bangladesh, ubwo Rafiqul Islam, w’imyaka 30 y’amavuko yahoraga abwira umugore we ko adashaka ko yakomeza amashuri ye ngo hato atazagera ku rwego rwo hejuru akamurusha cyane.
Ubwo rero uyu mugabo yasezeranyaga umugore we kumutungura, yamwatse akaboko ngo amuhe impano yamugeneye, n’uko rero umugore we akimara kumuhereza akaboko, ahita amutema intoki zose uko ari eshanu azikuraho, ngo kugira ngo uyu mugore we atazasubira ku masomo ye akabasha kugera ku rwego rwisumbuye.
Nk’uko rero itsinda ry’abashinzwe uburenganzira bwa muntu muri Bangladesh ribivuga, uyu mugabo wari usanzwe ari umukozi wa UAE (United Arab Emirates), ashobora guhanishwa igifungo cya burundu nk’uko amategeko yabo abiteganya.
Umukuru wa polisi yo muri Bangladesh, Mohammed Saluddin yavuze ko uyu mugabo, Islam, warenzwe n’ishyari rikabije akimara gukora ayo mahano yafatiwe mu mujyi wa Dhaka, agahita atabwa muri yombi aho itegeko rimuteganyiriza igifungo cya burundu.
Ibitekerezo
Nibyo kabissa nabihanirwe kuko arakabije
😬😀😠😬😬😬😬
Iyi nkuru irambabaje cyane, ubugome bwuyu mugabo burarenze uretse n’umugore we uwabimukorera we yakwishima. Twebwe hano iwacu iyo madamu wawe yize akaminuza akabona akazi urishima kuko mufatanya guteza urugo imbere. Imana ifashe uwo mugore amubabarire, ariko arène nuburyo batandukana. Ariko nawe nta mahoro azagira
This is naughty.Ni ubugome bukabije.Abagore bakubitwa cyangwa bicwa buli mwaka,ni millions nyinshi cyane.Imana ishaka ko abashakanye bakundana kugeza gupfa.
Ikibazo nuko abagabo benshi bahararuka abagore babo mu gihe gito.Gukubita umugore,ni icyaha.Kimwe no kwica,gusambana,kwiba,etc...Impamvu iyi si yacu ifite ibibazo,nuko abantu badashaka gukora ibyo imana idusaba binyuze kuli Bible.Babona ko ubuzima ari ukwishimisha,amafranga,shuguri,politike,etc...Ni bake bemera ko imana yashyizeho UMUNSI W’IMPERUKA.Nkuko tubisoma muli YOWERI 2:11,uwo munsi uzaba uteye ubwoba cyane.Kuko Yehova azica abantu bose bakora ibyo atubuza nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33.Nyuma yaho,imana izaha ubuzima bw’iteka abantu bake bazarokoka.Abapfuye bayumvira,bazazuka kuli uwo munsi (Yohana 11:25).Mwiheranwa n’ibyisi gusa.
Mushake imana mubanje kwiga Bible neza kugirango ibahindure.Duhora tubinginga,ariko abashaka kumva ni bake cyane.Abo nibo bazabaho iteka muli Paradizo (Zaburi 37:29).
Wikibeshya ngo kuba umukristu ni kujya kurya Ukarisitiya kwa Padiri cyangwa guha Pastor icyacumi.Soma muli Yohana 14:12 wumve UMURIMO Yesu yasabye abakristu nyabo bose.
Yewe wee!! Birsrsbabaje gusa uriya mu Damu yarababaye cyane bikabije.