skol

Umugabo yazanye agashya mu gushaka umukunzi bitangaza abatuye Isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 27, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Dan Perino, Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wo mu kigero cy’imyaka nka 50, ngo amaze kurambirwa imbuga za internet zihurirwaho n’ababa bifuza urukundo none yiyemeje gukoresha ubwe buryo amanika hirya no hino mu Mujyi wa New York amafoto ariho na nimero za telephone ze amenyekanisha ko yifuza umukunzi bashakana.

Avugana n’imwe mu mateleviziyo yo muri Leta Zuze Ubumwe z’Amerika, Perino yayitangarije ko atihebye ariko yumva ari bwo buryo bwiza bwamufasha kubona umugore. Yagize ati “ Ni uburyo bwiza bwo guhura n’abagore. Ndifuza urukundo rusobanutse.”

Uyu ni we Dan Perino ushakisha umukunzi abinyujije mu gukwirakwiza amafoto ye mu Mujyi wa New York.

Dan Perino ateganya kujya amanika amafoto nibura magana atanu buri munsi mu gihe cy’iminsi mirongo itatu. Kuva aho atangiriye iki gikorwa ku wa 28 Nyakanga 2014, ngo amaze guhamagarwa n’amagana n’amagana y’abantu. Bamwe mu bamuhamagara bakaba ngo bamubwira ko bamukunze abandi bakamubwira ko arimo kwikinira.

Kugeza ubu ngo amaze no kubonana n’abakobwa cyangwa abagore benshi amaso ku maso bamwifuza binyuze muri ubwo buryo bw’imwihariko we mu gushaka urubavu rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa