Umugabo yishyuwe akayabo ngo atere umugore w’inshuti ye inda biramunanira bamushyikiriza inkiko
Yanditswe: Thursday 12, Jul 2018
Nyuma y’igihe kirekire umugabo witwa Darius Makambak abana n’umugore we ariko bagahura n’ikibazo cyo kubura urubyaro, yumvikanye n’uwari inshuti ye magara ngo amuterere umugore we inda, undi nawe yiyemeza amuki nta mizinga ko azayimutera, ariko akajya yishyurwa akayabo buri kwezi.
Umugabo w’imyaka 30 wo muri Tanzania witwa Darius Makambak, yishyuye inshuti ye Evans Mastano amafaranga atagira ingano ngo amuterere inda umugore. Uyu mugabo yahaye mugenzi we ikiraka nyuma y’imyaka itari mike ashaka urubyaro yararubuze.
Evans Mastano yafashe ikiraka cyo gutera inda umugore w’inshuti ye aho buri kwezi yishyurwaga amafaranga 40,000 mu mashiringi ya Kenya akaba 325 081 Rwf. Nyuma y’amezi icumi agerageza, byarangiye ananiwe gutera inda wa umugore.
Ibintu byaje kujya irudubi ubwo uyu mugabo byamenyekanye ko nawe atabyara kandi akaba yaremeye kurongora umugore wabandi kandi nawe afite ikibazo cyo kutabyara.
Nyuma yo kunanirwa ikiraka yatangiye uwamuhaye ikiraka Makambak yamujyanye mu rukiko kugirango Evans yisobanure uburyo yemeye ko yatera inda umugore we akamusambanya amezi icumi adahagarara yarangiza n’ibyo yemeye gukora bikamunanira.
Kuri ubu urukiko rukaba rukiga kuri iki kibazo aho biteganwa ko uyu mugabo ashobora gutanga umubare mbumbe w’amafaranag yishyuwe ndetse akarenzaho n’indishyi y’akababaro bitaba ibyo agafungwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *