Umugabo yitabaje Polisi yaragiye kwicwa n’inkoni z’umugore we yarangaga gutabaza kubera isoni
Yanditswe: Thursday 12, Apr 2018
– Umugore yaciwe amande kubera guhoza umugabo we ku nkecye amukubita buri munsi
– Umugabo yitabaje Polisi agiye kwicwa n’inkoni z’umugore we akanga gutabaza kubera isoni
– Isoni zakubitishije umugabo yenda gupfa, yanga kuvuga ko akubitwa n’umugore we
Umugore w’imyaka 28 y’amavuko witwa Mrs. Rita Esosa Ogbuenyi, wo mu gihugu cya Nigeria, yagejejwe imbere y’ubutabera, nyuma yo gushaka kwereka umugabo we ko amurusha imbaraga akamuhoza ku nkecye y’inkoni zidashira.
Umugore w’imyaka 28 y’amavuko, Mrs. Rita Esosa Ogbuenyi ari mu kaga gakomeye nyuma yo kwereka umugabo we, Mr. Henshawell Ogbuenyi, w’imyaka 42 y’amavuko, ko amurenzeho mu mbaraga, akamuhoza ku nkoni buri uko bari kumwe mu rugo.
Uyu mugore wahoraga akubita umugabo we mu rwego rwo kumuha gasopo amwemeza ko amurusha imbaraga, we n’umugabo we batuye mu gace ka Ikeja ni mu bice by’umurwa mukuru wa Lagos wa Nigeria.
Rita Esosa Ogbuenyi yashakanye n’umugabo we mu myaka mike ishize, ariko uyu mugabo ntiyigeze amenya ko umugore we ntiyamenye ko umugore we yashoboraga kujya amukubita, kugera igihe uyu mugore atangiye kujya abimwereka amukubuti buri munsi.
Nk’uko rero abaturanyi b’aba bombi babitangaje, ngo Henshawell Ogbuenyi wakubitwaga n’umugore we buri munsi, yabigiraga ibanga mu rwego rwo kwanga kwisuzuguza mu bandi avugako akubitwa n’umugore we, kuko iyo uyu mugore yajyaga kumukubita yamukubitiraga mu rugo bari bonyine.
Gusa n’ubwo Henshawell Ogbuenyi yagiraga ipfunwe ryo gutakira abaturanyi, yaje gusanga ashobora no kuzahasiga ubuzima, ni ko kwigira inama yo kwiyambaza inzego za polisi, ayisobanurira akarengane n’itotezwa akorerwa iwe mu rugo, ihita ita muri yombi uyu mugore kugirango abashe kugezwa imbere y’ubutabera.
Ubwo Rita, yagezwaga imbere y’urukiko, yaciwe amafaranga y’amanayira akoreshwa muri Nigeria angana n’ibihumbi ijana (N100,000) akazabyishyura ari muri gereza aho yahawe umunsi ntarengwa wo kwishyura ko ari ku itariki ya 22 Gicurasi 2018.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *