skol
fortebet

Umugore w’imyaka 14 wishe umugabo we akomeje gutakamba ngo ababarirwe

Yanditswe: Monday 06, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Isi yose yatangariye umwana w’imyaka 14 wishe umugabo we w’imyaka 40
- Ku myaka 14 gusa, afunze azira kwica umugabo we w’imyaka 40
- Umugore wishe umugabo we
- Nyuma yo kwica umugabo we arasaba imbabazi

Sponsored Ad

Polisi yo mu gihugu cya Nigeria yataye muri yombi Aisha Isah umugore w’imyaka 14 y’amavuko wo mu gace ka Lifari muri Mashengu, imuziza kwivugana Isiaka Usman, umugabo we w’imyaka 40 y’amavuko

Amakuru akomeje kuvugwa mu bitangazamakuru byo muri Nigeria, aremeza neza ko hashize amezi atatu Aisha Isah wishe umugabo we nyuma y’amezi atanu gusa babanye, wari unasanzwe ari mubyara we, mu masano y’umuryango wabo [bombi ni ababyara] yarakatiwe.

Kuri uyu wa gatandatu ushize tariki 4, nibwo Aisha Isah, yabwiye itangazamakuru ko mu byamubangamiraga harimo kuba kuva yatangira kubana na Isiaka yicishijwe inzara kandi akomeza no gufatwa nabi n’uyu mugabo we wari usanzwe abafite ari abagore babiri.

Nk’uko rero yakomeje abisobanura, ngo hari haciye iminsi ibiri ntakintu ahabwa n’umugabo we. Nyuma agerageje kugira icyo amubaza, uyu mugabo rero ni ko guhita amukubita urushyi ngo ari nabyo byazamuye umujinya w’uyu mugore ukiri muto, na we ahita amukubita umuhini mu mutwe ahita yitura hasi.

Ati:” Umugabo wanjye yari afite umuco mubi wo kutampa amafaranga yo guhaha, igihe cyose twageragezaga kugira icyo tumwaka [abagore be], yaraubwiraga ngo nitujye iwacu [ku babyeyi bacu] abe aribo batugaburira. Ntiyatwitagaho, yadukubitaga buri uko tumwatse amafaranga yo guhaha ibyo kurya."

Ubwo Aisha yicaga umugabo we, mugenzi we [undi mugore] yari yajyanye umwana kwa muganga.

Ati:” Mugenzi wanjye ntabwo yari ahari kuko ni njye n’umugabo twari twasigaye mu rugo twenyine ibyo byose biba. Nafashe umuhini mukubita mu mutwe ahita agwa hasi nanjye mpita nirukankira kwa mama aho atuye mu gace ka Kahigu muri Mashengu ngo angire inama.”

Aisaha w’imyaka 14, uvugako yishe umugabo we abitewe n’uburakari bw’ako kanya, yasabye ko yababarirwa ku byo yakoze.

Ati:” Mumbabarire ku byabaye, kuko byatewe n’imbaraga za sekibi, nkaba nsaba Imana ngo ababyeyi banjye bazambabarire, kuko ntarinzi ko arapfa. Kuri ubu ndicuza kubyo nakoze byose”.

Bityo uyu mugore w’imyaka 14 akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 30,ariko akaba akomeje gutakamba asaba imbabazi ngo afungurwe.

Nkuko Bala Elkana, umuvugizi wa Polisi yabisobanuye,ngo ko mu rubanza rw’uyu mugore ukiri muto, hatitawe ku myaka afite, ahubwo ko barebye uburemere bw’icyaha yakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa