skol
fortebet

Umugore wahoze ari pasiteri akabivamo akaba umumansuzi yaciye ibintu hirya no hino

Yanditswe: Saturday 10, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Madamu Nikole Mitchell w’imyaka 36 uba California muri USA yahishuye ko yakuriye mu muryango ukunda Imana ndetse aza kuba pasiteri ariko ubu atunzwe no kumansura ndetse no kugurisha amafoto ye yambaye ubusa.

Sponsored Ad

Nikole Mitchell yatangaje ko nubwo yari yarihaye Imana,ubu yahinduye umuhamagaro ariyo mpamvu atunzwe no gucuruza amafoto yambaye ubusa.

Uyu mugore yavuze ko yakuriye mu idini ry’ababatista ndetse akura atozwa ijambo ry’Imana kugira ngo azayobore itorero ryabo ariko ngo yarakuze abivamo.

Uyu mubyeyi w’abana 3 yabwiye ikiganiro gica kuri ITV cyitwa This Morning yavuze ko nyuma yo kuvumbura ko ashobora kuryamana n’abagabo n’abagore[bisexual] yumvise nta mwanya yabona mu rusengero niko kuruvamo yiyegurira kwifotoza yambaye ubusa no kubyina mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina.

Uyu mugore yavuze ko akwirakwiza amafoto ye y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse ngo bimufasha kwinjiza amafaranga.

Yagize ati ‘Nahoze nkunda kuba mu rusengero,nkunda abarubamo ndetse nkuzuza inshingano zanjye zo kwigisha kugeza ubwo numvise hatambereye kubera ko naryamanaga nabo duhuje ibitsina kandi idini ryanjye ritabyemera.”

Uyu mugore yavuze ko nubwo ibyo akora abari abakiristo yayoboraga babona ko ari ibyaha gusa we ngo abona ari undi muhamagaro.

Ati “Ibyo nkora n’umuhamagaro wanjye.Abantu bashobora kubyanga abandi bakabikunda ariko nyuma ninjyewe ugomba gufata umwanzuro ku muhamagaro wanjye nkareka ubwato bukarohamira iyo bushaka.Abantu benshi barankunda ariko hari n’abandi benshi banyanze.”

Uyu mugore yashyingiranwe n’umugabo we bamaranye imyaka 7 witwa John ndetse ngo babanye neza kuko yakiriye uyu muco we wo gusambana n’abagabo ndetse n’abagore kandi ngo aramushyigikira.

Yagize ati “John ni roho nziza.Tumaranye imyaka 7 kandi aranshyigikira.Niwe muntu wa mbere nabwiye ibyanjye,ansubiza ko ari ibintu bibaho kandi yanteye inkunga mu ntambwe yose nateye.

Uyu mugore abajijwe niba yaravuye mu itorero rye kubera ko yari afite uyu muco wo gusambana n’abagore n’abagabo cyangwa niba ari umwanzuro we yasubije ko byose birimo.

Uyu mugore ufte abana bamaze gukura yavuze ko yabaganirije ku kazi ke ndetse ngo abatoza imico myiza.

Ibitekerezo

  • niyihane asabe Imana imbabazi izamubabarira

    niyihane asabe Imana imbabazi izamubabarira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa