skol
fortebet

Umugore wari umaze imyaka 9 yarabuze urubyaro hari hashize iminsi 26 abyaye impanga none yasanze imbwa zari inyangamugayo zabariye kubera ishyari[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 03, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umugore wari umaze imyaka 9 yarabuze urubyaro, nyuma y’iminsi 26 abyaye impanga, kuri ubu ari mugahinda gakomeye yatewe n’imbwa zamuhekuye mugihe yari agiye gusura abaturanyi.

Sponsored Ad

Elaine Novais, ufite imyaka 29, kugeza n’ubu ntarakira urupfu rw’abana be b’impanga yari amaranye nabo igihe kitageze ku kwezi.

Amakuru avugako uyu mugore utuye i Piripá, muri leta y’amajyaruguru ya Bahia, Burezili, ku wa kabiri, tariki ya 23 Kamena 2020 nibwo aba bana be b’impanga bavuye mubuzima bariwe n’imbwa.

Aba bana b’impanga umwe yari yaramwise Anne na Analú , uyu mubyeyi yasohotse murugo agiye gusura abaturanyi nuko agarutse yakirwa n’umuvu w’amaraso wageze muri Saloon uturutse mucyumba abana bararagamo.

Yahise yihutira kujya mucyumba asanga abana bamaze gupfa bariwe n’imbwa zabaga muri uru rugo. Yasanze izi mbwa zamaze kuvanamo aba bana ibyo mu nda zisigaje umutwe n’amaguru.

Uyu mubyeyi washegeshwe nibyo yabonye nyuma y’urupfu rw’abana nawe yahise asubizwa mu bitaro. Madamu Novais n’umugabo we Regis w’imyaka 32, bari bamaze hafi imyaka icumi batabyara.

Nkuko bitangwazwa n’ikinyamakuru The Sun, ngo izimbwa zari zisanzwe ari inyangamugayo muri uyu muryango, bivugwako zagize ishyari nyuma yo kutitabwaho cyane nkuko byari bisanzwe kuva aba bana bavuka.

Anne na Analú bapfuye habura iminsi mike ngo buzuze Ukwezi bavutse.

Polisi iri gukora iperereza ku rupfu rw’aba bana b’impanga, ariko ikaba itarafata ubuhamya bw’ababyeyi kuko kugeza n’ubu bose baracyari mubitaro kubera urupfu rw’aba bana bari babonye mugihe kinini bategereje urubyaro.

ngo izimbwa zari zisanzwe ari inyangamugayo muri uyu muryango, bivugwako zagize ishyari nyuma yo kutitabwaho cyane nkuko byari bisanzwe kuva aba bana bavuka.

Ibitekerezo

  • Twese biratubabaje cyane.Basi nta kundi.Nibihangane wenda bazabona abandi.Nkuko Abaroma 8:22 havuga,abantu twese tugira ibitubabaza.Nubwo atari bimwe.Nkuko bible ivuga,wenda aba bana bazazuka ku Munsi w’Imperuka.Imana izazura abantu bose bapfuye barayumviraga.Bizaba nta kabuza,kubera ko Imana itajya ibeshya na rimwe.Nubwo byatinda bigeraho bikaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa