skol
fortebet

Umugore weretse urutoki rwa musumbazose Trump yirukanywe mu kazi

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Juli Briksman, wafotowe arimo kuzamura urutoki mu kirere nk’ikimenyetso cyo gutuka Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump ubwo imodoka ze zamunyuragaho ari ku igare byavumiriyemo kwirukanwa ku kazi ke.
Ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko Juli Briksman w’imyaka 50 y’amavuko ushinjwa gutuka Trump yafotowe kuwa 29 Ukwakira 2017 ubwo Perezida Donald Trump yamunyuragaho ari mu modoka ndetse aherekejwe n’abashinzwe kumurinda avuye gukina Golf kuri Trump National (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Juli Briksman, wafotowe arimo kuzamura urutoki mu kirere nk’ikimenyetso cyo gutuka Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump ubwo imodoka ze zamunyuragaho ari ku igare byavumiriyemo kwirukanwa ku kazi ke.

Ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko Juli Briksman w’imyaka 50 y’amavuko ushinjwa gutuka Trump yafotowe kuwa 29 Ukwakira 2017 ubwo Perezida Donald Trump yamunyuragaho ari mu modoka ndetse aherekejwe n’abashinzwe kumurinda avuye gukina Golf kuri Trump National Golf Club ku nkengero z’umugezi wa Potomac hafi y’ikengero za Washington DC, maze Juli Briksman wari wicaye ku igare ahita azamura urutoki rwo hagati[musumbazose] amutuka mu marenga.

Nyuma yo gutuka Perezida Trump, ifoto y’uyu mugore yakomeje gukwirakwizwa hirya no hino mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bakomezaga kwerekana ko bamushyigikiye cyane ku bwo gutuka Trump ndetse banatangira kumufata nk’intwari, abandi bagashimangira ko ari umugore w’agatangaza.

Uyu mugore w’abana babiri wari usanzwe ukorera Kompanyi yitwa Akima LLC ishamikiye kuri Guverinoma ya Amerika, aho yari amaze amezi 6 ayikoramo yahise yirukanwa ku mirimo ye kuwa mbere tariki ya 30 Ukwakira nyuma yo gukomeza kwishimira uburyo yatutsemo Trump ndetse n’ifoto ye akayishyira ku rukuta rwe rwa Facebook , nibwo ubuyobozi bushinzwe abakozi aho yakoreraga bamutumyeho ndetse bamumenyesha ko yarengereye amategeko agenga imbuga nkoranyambaga agenderwaho bityo ko akwiye kwirukanwa.

Mu kwiregura Juli Briksman yagerageje gusobanurira abakoresha be ko nta kosa rihambaye yakoze kuko ngo yabikoze atari mu kazi ndetse ko atigeze ashyiramo umukoresha we kubyo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ariko abakoresha be bamwima amatwi ndetse ahita ahambirizwa utwe izuba riva.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa