Mu gihugu cya Kenya umugore yabuze uko agira kubera ubukene yabuze icyo atekera abana ahitamo gushyira amabuye mu isafuriya arateka agirango ajijisha abana ngo bamuhe agahenge.
Ibi byabereye mu gace ka Mombasa muri Kenya ku mubyeyi witwa Peninah Kitsau, kubera ibi bihe turimo bya Covid-19 na gahunda zagiye zishyirwaho mu rwego rwo kwirinda no kurina abandi, kubura amahahiro n’ubufasha byamuteye guteka amabuye kubera kubura icyo ashyira mu nkono kandi abana bamumereye nabi.
Mu mashusho yateye abenshi agahinda ubwo yatambukaga kuri televiziyo ya NTV mu kiganiro NTV Tonight, Peninah yavuze ko nta byo guteka yari afite ahitamo guteka amabuye ngo agarurire abana icyizere kugeza igihe baryamiye.
Yagize ati “Nabuze icyo nshyira mu nkono mpitamo guteka amabuye mbeshya abana kugira ngo baze kubona uko baba baryamye bategereje ko bishya.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *