skol
fortebet

Umugore yakaswe ijosi n’umugabo we amuziza Buruse yari yabonye yo kujya kwiga muri Amerika

Yanditswe: Wednesday 26, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Olivia Nangonzi arwariye mu bitaro bya Namirembe mu mujyi wa Mukono aho ari kuvurwa ibikomere nyuma yo gukatwa ijosi n’umugabo we amuzizia ko yari yabonye Buruse yo kujya kwioa muri Amerika ibijyanye n’ubuvuzi.
Amakuru ava mu Karere ka Mukono mu gihugu cya Uganda avuga ko Musa Kisakye usanzwe ari umumotari nyuma yo kubwirwa n’umugore we ko ababyeyi be bamwandikishije kujya kwiga amasomo ajyanye n’ubuvuzoi muri Amerika yahise amukata ijosi.
Polisi ivuga ko Musa nyuma yo gukata (...)

Polisi ivuga ko Musa nyuma yo gukata umugore we ijosi yaketse ko yamwishe nawe agahita akata irye akoresheje icuma yatemesheje umugore we.

Umuvugizi wa w’Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Mukono,Rogers Sseguya yabwiye Daily monitor ko Musa ubuzima bwe muri mu kaga aho arembeye mu bitaro bya Kawoko.

Nangonzi wakaswe n’umugabo we ijosi amuziza ko yabonye buruse yo kujya kwiga muri Amerika

Nangonzi akaba yaravuze ko umugabo we yaketse ko yamwishe ati’’Nari nacitse intege,ntabwo nashoboraga gutabaza ubwo yikataga ijosi ’’

Akomeza avuga ko yari yatangiye imyiteguro yo kujya kwiga muri Amerika muri iki Cyumweru ariko ku bw’amahirwe make umugabo we yashatse kumwica kuko atifuzaga ko ava mu rugo ngo ajye gukomeza amashuri.

Musa na Nangonzi ni abaturage bo mu gace ka Makata muri Nakisunga ho mu Karere ka Mukono bakaba bamaranye imyaka itatu babana ndetse bafitanye umwana umwe.

Polisi ikaba ivuga ko Musa Kisakye namara koroherwa azakurikiranwa n’ubutabera ashinjwa kugerageza kwica umugore we.

Ibitekerezo

  • Birababaje kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa