Umugore yakubise umugabo we hafi kumumaramo umwuka[AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 02, Jun 2018
Umugore witwa Ambimbola Olamide yakubise umugab we witwa Dare Akinkobola hafi gupfa nyuma yuko umugabo atashye yasinze agashoza intambara mu rugo.
Mu gihugu cya Nigeria i Logos haravugwa inkuru y’umugore witwa Ambimbola watawe muri yombi kubera icyaha cyo gukubita ndetse no gukomeretsa umugabo we hafi kumumaramo umwuka ubwo umugabo yatahaga yasinze agashaka kumukubita.
Ubwo uyu mugore yagezwaga kuri sitasiyo ya Police ya Ikorodu I Logos yavuze ko atashatse kwica umugabo we ahubwo ko yirwanyeho ngo umugabo we atamukubita yabona amurembeje amaze kumukomeretsa ibice by’ umubiri birimo umutwe agahitamo gufatana n’umutware we bakarwana bagakizwa n’abaturanyi babo.
Yagize ati” Sinashatse kwica umugabo wanjye , yankubise ankomeretsa mu mutwe , ibi nabwo abikoze inshuro imwe kuko ubundi yajyaga ankubita nkiruka mpungira mu baturanyi nabo mwababaza .
Yakomeje avugako uyu munsi yishizemo akanyabugabo ko guhangana nawe kubera ko yari yarigize intakoreka kuko yaba umuryango we wari waramaze kumubwira ko yamuta agasubira iwabo gusa akomeza kwinangira umutima kubera urukundo akunda umugabo we ngo ibi byatumye rero yiyemeza kurwana n’umugabo wamuhozaga ku nkeke ashaka kumuhohotera buri munsi .
Umuvugizi wa Police I Logos yatangaje ko uyu mugore yamukubise kugera ubwo amuhuhura ijosi magingo aya uyu mugore akaba acumbkiwe kuri Police mu gihe agikurikiranywe n’inzego z’ umutekano ndetse hagikorwa iperereza niba koko uyu mugore asanzwe ashyamirana n’umugabo we kuri ubu wajyanwe ku bitaro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *