Umugore yakubiswe n’inkuba ubwo yarari guca inyuma umugabo we ari gusambana n’umuturanyi
Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017
– Mu gihugu cya Kenya inkuba yakubise umugore arimo gusambana n’undi mugabo
– Umugabo yarokotse urupfu nyuma gusangwa n’inkuba mu buriri arimo asambanya umugore w’umuturanyi we
– Yasambanye n’umuturanyi we akubiwa n’inkuba
– Mu gace ka Mount Kenya habereye ibisa n’urujijo
Umugore yaciye inyuma umugabowe akubitwa n’inkuba nyamara uwo basambanaga asigara ari muzima bituma abaturanyi be bibaza byinshi.
Umugore utatangajwe amazina, wo mu gace ka Mount Kenya aherutse gukubitwa n’inkuba ahita apfa ubwo yarimo asambana n’umuturanyi we wanaje kurokoka iyo nkuba.
Ibitangazamakuru byo muri Kenya bivuga ko uyu mugore yari aryamanye n’umugabo baturanye ku gitanda cy’uwo mugore kuko umugabo we Atari ahari.
Abantu benshi batangajwe n’uburyo iyo nkuba yakubise umugore, uwo bari kumwe agasigara kandi bari mu ishuka imwe bityo bakavuga ko yaba ari intererano nubwo imvura yarimo ijojoba.
Abaturanyi babo bavuga ko umugore yatwitswe n’umurabyo ndetse na matera bari baryamyeho igakongoka ariko umugabo bari kumwe agaturumbuka mu buriri agahunga ari muzima ariko yahiye uruhande rumwe.
Abantu babonye ibi bemeza ko ari inkuba yabakubise ariko bakaba bakeka ko umugabo w’uyu mugore ari we wayibateje gusa igahitana umugore gusa
Kugeza ubu, umugabo w’uyu mugore nta cyo aratangaza uretse kuba bamukeka ndetse na we akaba ngo yari asanzwe akeka ko umugore we amuca inyuma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *