Umugore yataye umwana we ajya gusambana n’umumotari mu ishyamba
Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018
Mu gihugu cya Kenya umugore utuye ahitwa Eldama yahishe umwana we mu ishyamba ajya gusambana n’umumotari bakundana mu ibanga.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Ghafla cyavuze ko uyu mugore atuye ahitwa Eldam Ravina mu mujyi wa Baringo muri Kenya aho yavuye mu ruho mu masaha y’igitondo akajya mu mujyi gusa nyuma akaza guhura n’umusore bahoze bakundana ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto niko kujya gusambanira mu ishyamba .
Mu gihe uyu mugore yafashe uruhinja rwe akarushyira kure yabo kugirango rutaza kubatenguha mu gikorwa cyabo ,undi mugore wahitaga hafi aho yaje gutora uwo mwana ahita amujyana kuri Police .
Abashinzwe umutekano basubiye hafi naho uwo mwana yatoraguwe nibwo baje gusanga nyina yararimo gusambana n’umumotari ,niko kumusubiza umwana we .
Ibitekerezo
birababaje pe ubwose ntazi agaciro kukwanga?🤦